Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 2 Nzeli 2021 nibwo Jay Polly yitabye Imana.
Itangazo rya RCS rivuga ko uyu muhanzi wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yitabwaho n’abaganga.
Rikomeza riti “Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho ariko birangira aje kwitaba Imana.”
Uru rwego rwavuze ko amakuru y’ibanze rumaze kubona ari uko uyu muhanzi wari ufite imyaka 33 y’amavuko, we na bagenzi be babiri “Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement, basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.
Ku rundi ruhande, ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane, nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo w’uyu musore mu bitaro bya Muhima iwujyana mu bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.
Bamwe mu bagize umuryango wa Jay Polly bari bahari, uwari usanzwe ari umwunganizi we mu mategeko, n’abari inshuti ze bari bahari.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!