Yanyereje 5000 Frw afungwa imyaka itatu: Ibyo wamenya ku bahamijwe ruswa kugeza muri Mata

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abantu bahamwe n’ibyaha bya ruswa kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2020, barimo nk’umuntu watanze indonke ya 2000 Frw agakatirwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe, n’uwanyereje 5000 Frw akatirwa gufungwa imyaka itatu.

Urutonde rwatangajwe mu kwezi gushize, rugaragaraho abahamwe n’icyaha cya ruswa guhera muri Gashyantare kugeza muri Mata 2020 uko bari abantu 89, barimo abagabo 79 n’abagore 10.

Iyo nyandiko y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko mu bahamijwe icyo cyaha harimo uwitwa Habonimana Emmanuel wahamijwe gutanga/gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu.

Mu byaha bishingiye ku mafaranga, uwahamijwe menshi ni uwitwa Rujurama Etienne wari umukozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, wahamijwe kunyereza umutungo ungana na miliyoni 78.8 Frw.

Umucamanza yamukatiye gufungwa imyaka icumi, anamutegeka kwishyura ihazabu ingana n’inshuro ebyiri z’amafaranga yanyereje, acibwa miliyoni 157.7 Frw.

Harimo kandi uwari umukozi wa Ngali Holding Ltd ushinzwe kwakira imisoro, wahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Rusizi kunyereza umutungo wa 599 000 Frw, ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya 500 000 Frw.

Uretse kunyereza amafaranga, harimo n’abanyereje ibikoresho barimo uwitwa Gatoya Fidele wari umuforomo, wahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali kunyereza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Harimo n’uwari umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayanza muri Rutunga, wahamijwe n’Urukiko Rukuru kunyereza amashuka atanu, couvre-lits eshatu, amatorosho abiri, udutambaro duhanagura tune, imikasi umunani n’ibindi, waje gukatirwa igifungo cy’amezi atandatu. Mugenzi we bareganwaga yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu.

Uretse abo, hari n’uwitwa Babonimana Sylvestre wari Umukozi ushinzwe Ububiko mu Kigo Nderabuzima cya Busengo, wahamijwe kunyereza inzitiramibu 320, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Harimo n’uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Rubona, wahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Musanze kunyereza imifuka umunani ya sima, costra na fer à béton, akatirwa gufungwa umwaka umwe usubitse, n’ihazabu ya 200 000 Frw.

Indonke ya make yatanzwe

Uretse abahamijwe ibyaha bifitanye isano na za miliyoni cyangwa ibihumbi amagana, harimo uwitwa Bihibindi Jean Claude wari umumotari, wahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali gutanga indonke ya 2000, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe, n’ihazabu ya 8000 Frw.

Hari na Sindayigaya Jean Paul wari umushoferi wahamijwe gutanga indonke ya 7000 Frw, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 50 000 Frw.

Harimo n’uwari umushoferi wakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Rwamagana kunyereza 5000 Frw, waje gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 60 000 Frw.

Mu bahamijwe kwaka no kwakira indonke harimo Mungwarakarama Jean Pierre wari umusekirite w’abamotari, wahamijwe kwaka no kwakira indonke ya 5000 Frw, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’amezi abiri, n’ihazabu ya 15 000 Frw.

Hari n’undi witwa Mberabyombi na we wari umushoferi, wahamijwe kunyereza 5000 Frw, wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 25 000 Frw.

Ku mafaranga angana atyo kandi, hari umunyonzi n’umumotari bahamijwe gutanga indonke ya 5000 Frw, bakatirwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya 15 000 Frw.

Hari na DASSO Kwizera Jean Paul wahamijwe kwaka no kwakira indonke ya 4000 Frw, wahamijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 8000 Frw.

Itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, rigaragaza ko mu nshingano z’uru rwego harimo gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ibihano bahawe.

Abahamijwe ibyaha bya ruswa mu mezi ya mbere y'uyu mwaka, biganjemo abatanze cyangwa bakiriye indonke ya make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .