Amakuru y’ibanze avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ahagana Saa 17:25 ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026.
Ni nyuma y’amakimbirane yavutse hagati ya Bigirimana Egide n’umugabo witwa Nshimiyimana Adidas, ufite imyaka 32, bapfa ibihumbi 20 Frw.
Bivugwa ko aba bagabo bombi bapfuye amafaranga, amakimbirane akaza gufata indi ntera kugeza ubwo Nshimiyimana Adidas yakoresheje icyuma agatera Bigirimana Egide, bikamuviramo urupfu.
Umurambo we warindiwe aho yaguye mu gihe inzego zibishinzwe zari zitegereje ko hakorwa ibikorwa bya ngombwa bijyanye n’iperereza.
Nshimiyimana Adidas, ukomoka mu Murenge wa Butare w’akarere ka Rusizi, Akagari ka Nyamihanda, Umudugudu wa Ndengerezi, yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza, aho ari gukorerwa iperereza ku byaha akekwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!