00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basaza be bamwiciye umugabo muri Jenoside, Interahamwe zimwanduza Sida (Video)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Theodomire Munyengabe
Kuya 22 April 2025 saa 08:00
Yasuwe :

Rimwe ushobora kumva ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera uburemere bwabyo ugakeka ko ari inzozi, bikaba impamo iyo uganiriye n’abanyuze muri ibyo bihe.

Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu za mbere zakoranywe ubugome ndengakamere. Nawe tekereza umubyeyi wishe abana be, ibibondo byahondwaga ku nkuta, abari n’abategerugori basambanywaga nyuma bakicwa n’ibindi birenze ubwenge bwa muntu.

Umuhamya w’ibyo ni Ntakirutimana Marie wafashwe ku ngufu muri Jenoside, agasambanywa n’Interahamwe inshuro na we atabasha kubara, kugira ngo zitamwicira abana.

Nubwo byarangiye zimwanduje Sida, abana be babashije kurokoka Jenoside, ihitana umugabo we na benshi bo mu muryango yashatsemo.

Ntakirutimana yabarizwaga mu bwoko bw’Abahutu ariko akagira umugabo w’Umututsi, ibintu aticuza kuko yemera ko urukundo rujya aho rushaka, ariko ku bw’ibyago urukundo rwabo ntirwarambye kuko umugabo we yishwe n’abarimo basaza be.

IGIHE yasuye uyu mubyeyi w’imyaka 62 utuye mu Mudugudu w’Ubwiyunge, Akagari ka Cyimana, Umurenge Tumba mu Karere ka Huye, agaragaza uko yitanze agasambanywa kugira ngo abana be batanu baticwa.

Ku wa 21 Mata 1994, ni bwo ubwicanyi bweruye bwatangiye i Tumba no mu bindi bice by’iyari Perefegitura ya Butare.

Umuryango wa Ntakirutimana wabaga ku Gateme na wo, byasabye ko bashaka uko bahunga, maze umugabo we abanza kujya kureba mushiki we bari baturanye ariko gusubira mu rugo biranga.

Ntakirutimana yafashe abana be babiri bakuru abohereza kujya kwihisha kwa mukuru we wabaga ahitwa ku Muyira, mu Murenge wa Kibirizi , mu Karere ka Gisagara, na we aguma iwabo i Cyarwa, ariko akomeza kuburana n’umugabo we.

Hashize iminsi ine, Ntakirutimana yagarutse kureba urugo rwe ku Gateme asanga inzu babagamo barayisenye.

Ubwo Jenoside yari irimbanyije, Ntakirutimana n’umuryango we babashije kugera aho akomoka kuko bo batahigwaga. Se wa Ntakirutimana akajya atanga amafaranga menshi yo kubuza Interahamwe kwica umugabo n’abana be, ariko basaza be bakaba ibamba.

Ati ‘‘Musaza wanjye witwaga Ngamijimana Edouard unkurikira na Nsabumukiza Alexis bambereye babi cyane. Umwe muri basaza banjye rimwe araza anyambura umwana nari maze kubyara amunaganika mu ruhame, avuga ngo nibarebe uko inzoka iba imeze.”’

Byakomeje gukomera, Ntakirutimana ahitamo kujya kwihisha mu mibyuko y’amasaka yihishana n’abana be ngo batazicwa.

Yavuze ko uwitwaga Rutagengwa Emmanuel, wari umwe mu bayobozi ba LABOPHAR, yari mu bigeze kumutereta bombi bari mu busore ntibikunde, yamubwiye ko noneho ntaho akimucikiye, ko yareka akamusambanya akazamurindira abana.

Uretse Rutagengwa, Ntakirutimana yibuka abandi barimo uwitwa Murwanashyaka bari bariganye. Uyu Murwanashyaka yaramusambanyije, abikora anazi ko arwaye Sida, ariko urwo yakundaga abana be rutuma abyirengagiza.

Mu kiniga cyinshi ati “Uwo Murwanashyaka ni we twabivuganaga. Ntabwo ari uko nabishakaga. Yarazaga akansambanya. Rutagengwa na we yarazaga akansambanya ambwira ko atazanyicira abana. Ni cyo cyatumaga ibyo byose bimbaho, nashakaga kurengera abana.”

Ntakirutimana ababazwa cyane n’uko bamwe mu bazaga kumusambanya, hari igihe babimubwiraga ari hafi y’aho umugabo we yari yihishe, agahamya ko byashenguraga cyane umutima w’uwari umufasha we, ariko ntacyo ari kubikoraho.

Ntakirutimana Marie warokokeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare yagaragaje uburyo basaza be bayoboye igitero cyishe umugabo we

Arakomeza ati “Kuko Murwanashyaka nari nzi ko yanduye Sida ntabwo nigeze numva nshaka kwipimisha rwose. Nahoraga nzi ko ndwaye Sida. Icyakora nagiye kwipimisha nsanga ndayifite ntangira kwiyitaho. Murwanashyaka ni na Sida yamwishe yewe n’umugore we. Kandi rwose yansambanyije inshuro nyinshi.”

Uyu mugore yakomeje guhisha abana be kugeza ubwo Inkotanyi zageraga i Butare, ariko basanga umugabo we amaze umunsi umwe apfuye, yishwe n’igitero kinini kirimo na basaza be.

Nubwo Ntakirutimana yahuye n’akaga muri Jenoside, ariko avuga ko aterwa ishema no kuba yararamuye abana be batanu, akavuga ko anezezwa no kubabona bariho babikesha kwitanga kwe.

Ati ‘‘Nezezwa cyane no kubona abana banjye bariho, ubu barize bararangiza. Nababwiye ko barokotse kuko natanze umubiri wanjye. Nubwo mfite Sida nishimira kubabona hariya. Abana banjye barokotse ku bw’ibyo bintu nakoze.’’

Mu rwego rw’ubutabera, Ntakirutimana yashinje abamuhemukiye bose barimo abamusambanyije, n’abamwiciye barimo n’abavandimwe be.

Ashimira Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho gahunda zitandukanye zo kwita ku buzima bw’Abaturarwanda harimo no kwita ku bafite Virusi itera Sida, ubu akaba ayimaranye imyaka 31.

Ntakirutimana Marie yagarutse ku buryo umugabo we yishwe n'abasaza be yirereye
Nubwo yandujwe Sida n'Interahamwe Ntakirutimana agaragaza ibyishimo by'uko yarokoye abana be

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .