Abenshi yabarokoye abakura i Mibirizi kuri Paruwasi afatanyije n’uwari Padiri mukuru waho Ignace Kabera n’uwari Umufaratiri Rwakabayiza Dieudonné akaba ubu ari Musenyeri uyoboye Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Gashonga mu Karere Rusizi yakoze ibikorwa by’ubutwari byinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi ya Mibirizi.
Jenoside yabaye afite imyaka 23, yiga mu Iseminari Nkuru y’i Rutongo.
Hagati ya Rango na Mibirizi hari nk’urugendo rw’ibirometero birenga umunani yabwiye IGIHE ko yahagendaga buri munsi ajya kurokora bamwe mu Batutsi bari bakusanyirijwe mu Paruwasi ya Mibirizi mbere yo kugabwaho ibitero simusiga n’Interahamwe.
Uko yatangiye kurokora ab’i Mibirizi
Mu buhamya bwe, Sibomana agira ati” Kuwa kane ku itariki ya 21 Mata 1994, nageze i Mibilizi ndeba akaga abantu bari bahari barimo, maze kuvugana na Padiri Ignace Kabera n’uwari Faratiri icyo gihe Dieudonné Rwakabayiza, nababwiye ko nshaka kureba uko najya mfasha abantu nkareba uko nabafasha bagahungira muri Zaire ( Ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Kari akazi katoroshye kasabaga gutekerreza cyane no gukorana ubwitange budasanzwe.
Mu bitekerezo byanjye, nasanze byaba byiza ngiye ntwara abantu ariko bari mu matsinda kuko byansabaga ko mbanza kujya nganira nibura n’abantu babiri muri buri tsinda kugira ngo twumvikane ku nzira yo kunyuramo kandi kugenda nijoro ntabwo byari byoroshye.
Kugira ngo ibi nshobore kubigeraho; byansabaga kubanza kubona amakuru ahagije, menya aho za bariyeri zabaga ziri kimwe n’igihe amarondo yatangiriraga n’icyo yarangiriraga. Hari kandi n’abandi bamfashaga kujya gushaka abasare bo kwambutsa ababaga bageze ku mazi. Aha navuga nk’abitwa Victor na Bitorwa.
Ibi bikorwa ntabwo byagarukiye aha kuko ba bantu, hari n’abandi nagiye njya gusura na za Nyarushishi mu Nkambi na bo nkabahungisha.”
Jenoside yari irenze imyumvire y’umuntu ariko kandi ngira ngo iyo abantu baza kureba kure buri wese akigiramo umutima w’ubumuntu ntituba twaratakaje abantu bangana kuriya[barenga miliyoni].
Ndasaba buri muntu wese aho ari hose kwihingamo umutima wa kimuntu agaharanira ukuri, ubutabera amahoro n’urukundo.
Ibi bikorwa byose bibi nabonaga nibyo byatumye ntangira gutekereza icyo nakora kugira ngo ndebe ko nagira icyo nafasha abari mu kaga. Muri iyo minsi nibwo numvise ko hari ibitero bikaze byagabwe ku bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibirizi.
Gatete Eustache, umwe mu bafashijwe na Sibomana kugira ngo arokoke Jenoside, yabwiye IGIHE ati” Mu bantu yajyanye (Cyrille) ntawapfuye. Icyo yasabaga ni uko batanga amafaranga yo kubambutsa bajya muri Zaire. Urebye bagendaga ijoro ryose ibirometero bitari munsi ya cumi kugera i Rusizi. Aya mafaranga yahabwaga abasare babambutsaga. Abapadiri b’i Mibirizi bakusanyaga amafaranga yo kwambutsa ababaga badafite ubushobozi.
Abantu avuga ko yibuka uburyo yabarokoye
– Itsinda rya mbere: Ryari riyobowe na Kanziga Seraphine, mudamu wa Nyakwigendera Kayonga Fabiyani ari kumwe n’abana, n’abo k’umugabo witwa Aimable w’i Nyakarenzo. Iri tsinda twavanye i Mibilizi kuwa 22 Mata 1994 saa tanu z’amanywa, twabanje kunyura mu rugo iwacu ariko bose baraye bambutse nubwo ijoro ryose hari imvura idasanzwe twayigiyemo. Ubu bose bariho ndetse banubatse n’ingo zabo.
– Itsinda rya kabiri: Iri tsinda ryari rigizwe n’abahungu b’abasore barimo abitwa ba Pascal wo kwa Christophore ku Munyinya, ba Kambanda Fabien ndibuka ko bose bari nka cumi na babiri. Kugira ngo bashobore kwambuka twashakiye inzira i Kiranga ukanyura kuri COGEFAR, ukambuka ujya i Mumosho. Kubona inzira twabifashijwemo n’uwitwa Aloys murumuna wa Padiri Appolinnaire Ntamabyariro. Muri iri tsinda uwo nzi utakiriho ni Kalisa Théogène ariko abandi baracyariho.
– Itsinda rya gatatu: Ryarimo abitwa ba Oswald, Herman, Nepomuscène, Vénuste n’abandi. Ryari rigizwe naryo n’abantu ntibuka umubare. Uretse Herman namenye ko yitabye Imana mu minsi ishize ariko abandi baracyariho.
– Itsinda rya kane: Iri tsinda ryari riyobowe n’umudamu witwa Maria muka Fréderic w’i Nyakarenzo. Twavanye i Mibirizi bose hamwe ari icyenda. Iri tsinda twambukanye tariki 01/05/1994 saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba.
Muri iri tsinda harimo umwana w’umukobwa witwa Tharcille wari warakomeretse cyane kuko bambwiye ko bari baramuteye Grenade aho yari yarahungiye ku mashuri i Nyakanyinya. Mu kwambuka iryo joro uyu mukobwa we ntiyaragishobora kugenda ahubwo namucumbikirishije ku musaza witwa Juvenal mu i Rango nawe waje kwicwa nyuma yaho. Namaze gufasha abo ngabo kwambuka, mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku itariki ya 02/05/1994 nazindukanye Tharcille i Mushaka mushyikiriza Nyakwigendera Soeur Immaculée KANAKUZE amwitaho. Aba bari muri iri tsinda bose bariho. Gusa icyo navuga aha ni uko kuri iyi tariki ya 01/05/1994, kuri uwo mugoroba aribwo nafatiwe aho bita ku itorero, ahantu hari bariyeri barankubita cyane ariko Imana ikinga akaboko sinapfa.
– Itsinda rya gatanu : Iri tsinda ryari ririmo muzehe Mvumvaneza Innocent bita Kanibal n’abana be barimo Erneste, harimo Mwarimu Gabriel, umuhungu we Valens n’abandi. Iri tsinda ryaragoranye cyane kubera ko bwacyeye bataragera aho bagombaga kwambukira, bwacyeye bageze ku Murehe bashaka aho kwihisha kugira ngo dutegereze umugoroba w’undi munsi.
Ikindi muri iri tsinda harimo umwana w’umusore wari urwaye cyane witwa Erneste byabaye ngombwa ko abandi bambuka we arasigara ariko nawe nagerageje uko nshoboye nawe munshakira imiti na none mbifashijwemo na Nyakwigendera Sr Immaculée. Amaze koroherwa nawe namushakiye inzira arambuka aragenda.
– Itsinda rya gatandatu: Iri tsinda ryari rigizwe na Mukagasana Daphrose, uyu yavuye i Mibirizi ariko ntiyahise yambuka ahubwo byabaye ngombwa ko tumuhisha ahantu kuko twari twamaze kumenya aho musaza we Gasana yari yihishe, byabaye ngombwa ko tubanza kubahuza bo baje kwambuka nyuma mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.
– Itsinda rya karindwi: Iri tsinda ryari ririmo Bana Méditatrice, murumuna we witwa Fifi na musaza wabo. Byabaye ngombwa ko mbanza gushaka uburyo mpuza aba bavandimwe kuko bari barihishe ahantu hatandukanye. Bana yari i Mushaka naho abandi bari bari ku Murehe, bose rero narabahuje nabo barambuka bajya muri Congo.
Ibi bikorwa kandi nagiye mbifatikanya n’ibindi nafashaga n’abandi bari hirya no hino navuga nka Kandama Eugénie n’abana be, Hari Kandama Casta, Muhayeyezu Annonciata,Christine wo kwa Nyabyenda n’abandi.
Abo Sibomana yarokoye, kuwa 30 Mata 2015, barimo bategura igikorwa cyo kuzamushimira ku gikorwa cy’ubutwari yakoze mu gihe cya Jenoside ubwo bazaba ibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.



















TANGA IGITEKEREZO