00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagakwiriye kuza akareba ko tutari ingegera- Gen Nkubito kuri Dr. Léon Mugesera watutse ‘Inkotanyi’

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 3 July 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Gen. Maj. Eugene Nkubito, yahishuye ko ababazwa n’amagambo ya Dr. Léon Mugesera wagiye wita ‘Inkotanyi’ ingegera kenshi, agaragaza ko yifuza ko yaza akareba aho Igihugu kigeze cyiyubaka, uko ibyo barwaniraga babigezeho ndetse uyu munsi batari ingegera nk’uko yabivuze mu mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2026, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kabaya cy’abagize urugaga rw’abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba cyo kugabira inka imiryango 10 yo mu Karere ka Ngororero y’abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.

Ati “Aha ku Kabaya mujye mwibuka ijambo Mugesera yahavugiye, yarabyivugiye ku mugaragaro, twaramwumvaga twese ntabwo ari amagambo, ariko ikintu kijya kimbabaza ni uburyo yavuze byose, ni ukuntu yakwita abantu ingegera, akavuga ati ziriya ‘ngegera’ iryo jambo rwose yararivuze.”

“Mugesera numva ngo arahari ubanza ari mu nkiko, ariko yagakwiriye kuza akareba ko tutari ingegera n’ibyo twakoze, akagera hano ku Kabaya akagenda muri kaburimbo azamuka ajya ku bitaro, akareba abaturage bakeye banezerewe kandi hakozwe byinshyi.”

Maj. Gen. Nkubito yavuze ko abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, igikorwa bakoraga cyo kubohora Igihugu, kizwi n’Abanyarwanda.

Yaboneyeho gushimira abikorera bo muri iyi ntara bagabiye abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, ababwira ko akazi bakoraga kazwi ari nayo mpamvu babagabiye.

Ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ahitwa ku Kabaya, Dr. Mugesera yavuze ijambo rutwitsi muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda.

Inka abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, bagabiye imiryango 10 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu yo mu Karere ka Ngororero zifite agaciro ka 9.685.000 Frw.

Gen. Maj. Eugene Nkubito, yahishuye ko ababazwa n'amagambo ya Dr. Mugesera atuka Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages