Uwizeye Henriette ni umubyeyi w’abana babiri. Ni umwe mu bagore bitabiriye igiterane ngarukamwaka ‘All Women Together’ gitegurwa na Women Foundation Ministry yashinzwe na Apostle Mignonne Alice Kabera, cyabaye ku wa 9 Kanama 2024.
Uyu mubyeyi yavuze ko mu 2003 ubwo yigaga muri kaminuza yarwaye umutwe ukajya umurya bikabije. Iyo yawuzunguzaga yumvaga utonekara nk’urimo ikibyimba.
Yari afite ubushobozi buke ku buryo atari gushobora kwiyishyurira serivisi zo guca mu cyuma ngo barebe ikibazo afite mu mutwe.
Mu gihe yabunzaga imitima, FPR Inkotanyi yaramugobotse imwishyurira amatike amujyana kwivuriza i Kampala, gusa bamugarura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Bamubwiye ko arwaye indwara ikomeye ariko ntibamusobanurira iyi ari yo. Umurwayi wagenderaga ku kwemera Yesu Kristo yabwiye abaganga ko uburwayi bwe budakomeye uko babivuga ndetse mu minsi mike azakira agasubira kureba umuryango we.
Hadashize iminsi yakomereje mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi agisuzumwa bose barikanga batinya no kuvuga. Bamubwiye ko amahirwe yo kubaho no gupfa ari 50%.
Bati “Ufite ikibyimba kinini kitari hejuru cyangwa ku ruhande ahubwo kiri mu bwonko imbere.”
Mbere yo kujya ku kibuga cy’indege ajya muri Kenya yavuze isengesho ati “Yesu uri inshuti yanjye. Ndagusaba ko utazemera ko nsiga utu twana ari duto ngo tuzarerwe na mukase tutazi icyo gukora. Yahise yumva ijwi rimuhumuriza ngo humura ntaho uzajya”.
Uwizeye yibuka ko n’umugabo we yari yarihebye avuga ko azapfa ariko mbere yo kujya gufata kubagwa amuhumuriza avuga ngo “Niwumva ufite ubwoba wumve ko abana bacu [King and Teta] ntashobora kubasiga.”
Umugabo we yamenye ko Uwizeye arwaye kanseri agira ubwoba ndetse atinya kubimubwira. Aho muganga amubwiriye indwara ye avuga ko nta kanseri yarwara kandi afite Yesu.
Muganga ati “Maze imyaka 40 mvura ariko sindabona umurwayi umeze nk’uyu mubyeyi. Afite ikintu kimurimo ntasobanukiwe ariko iriya kanseri ye izakira kandi azava no mu kagare”.
Muganga yasezereye Uwizeye adakize neza kuko yari yarabyimbye umutwe, isura yarahindanye utamumenya, hashize imyaka itatu umugabo we aramuta yibwira ko kanseri yo mu bwonko izamuhitana, nyuma bona akazi atangira kwibeshaho.
Ati “Uwiteka yankuyeho igisuzuguriro ankura ku cyavu anyicaranya n’ibikomangoma. Iryo jambo ryansohoreyeho.”
Uwizeye nyuma yasubiye mu ishuri asoza kaminuza, yiga n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ yibeshaho. Ntiyakanzwe n’uko agaragara ahubwo yakomeje kwitinyuka kuko ngo yigeze no kwiyandikisha mu kwiyamamarizaga umwanya w’Abadepite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!