00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahati yabyaye umwana ufite ubumuga bimutera gushinga ikigo afashirizamo abameze nk’uwe

Yanditswe na Philbert Hagengimana
Kuya 19 December 2016 saa 07:17
Yasuwe :

Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga bwo kutabona, Bahati Vanessa utuye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, yashinze Umuryango “Jordan Foundation”, urera abana bafite ubumuga cyane ubwo kutabona, agamije kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi bahabwa.

Henshi mu mijyi yo mu Rwanda, uhasanga abantu baba basabiriza ariko akenshi ugasanga biganjemo abafite ubumuga, cyane ubwo kutabona n’ubw’ingingo.

Nta gushidikanya ko ubuzima bubi nk’ubwo ari ingaruka zo kuba uwavukanye ubwo bumuga aba atarateganyirijwe uko azabaho mu gihe azaba amaze gukura, ari na cyo Bahati yatekerejeho nyuma yo kuvuza umwana we mu Rwanda no mu mahanga ariko agasanga nta mahirwe yo kubona afite, ariko ayo kubaho kandi neza akaba ayafite ijana ku ijana.

Bahati avuga ko ku mbyaro ye ya kane, ari bwo yabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, gusa ngo byaramutunguye ariko nyuma aza gusobanukirwa neza ko atagushije ishyano, ahubwo ko nawe ari umwana nk’abandi.

Ati “Nabyaye umwana nsanga afite ikibazo cyo kutabona, ngerageza kumuvuza mu Rwanda biranga, njya no mu mahanga hose biranga, bambwira mu nshamake uburyo namufasha akabaho neza, ndaza maze ntangira kumutegurira ahazaza he. Ni bwo natekereje gufata abafite ikibazo nk’icye kugira ngo mbashyire hamwe bige neza.”

Icyakora ibyo ngo yabigiriraga ko umwana we ubu ufite umwaka n’igice, namara gukura aziga muri iryo shuri ry’uwo muryango ‘Jordan Foundation’ bityo akabasha kubona uburezi bufite ireme ryo ku rwego rwo hejuru kandi atagombye kumujyana kwiga mu mahanga.

Kugeza ubu Jordan Foundation irimo abana 20 bari hagati y’imyaka 3 na 10, aho 16 muri bo bafite ubumuga bwo kutabona bya burundu, abandi bane bakagira ubwo bumuga bw’igice (babona gahoro).

Abo bana bamaze amezi atatu batangiye kwitabwaho muri icyo kigo, aho bajonjowe mu miryango y’abatishoboye mu ntara zose z’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Umubare w’abana bavukana ubumuga bwo kutabona mu Rwanda n’ireme ry’uburezi bahabwa iyo bigishirijwe hamwe n’abatabufite, usanga rimwe na rimwe bidaha amahirwe abo bana, kuko usanga hari aho banenwa na bagenzi babo ndetse bakanabahimba amazina abasesereza.

Icyakora, Bahati avuga ko amikoro ya Jordan Foundation ntacyo yenda gukora kuri icyo kibazo ngo gikemuke burundu, gusa ngo habonetse abaterankunga n’abafatanyabikorwa muri uwo mugambi we, yafasha abo bana bose aho bari mu Rwanda ahereye ku bavuka mu miryango ikennye.

Mu mezi atatu gusa abo bana bamaze muri Jordan Foundation, abaje bafite ikibazo cy’imirire mibi ubu batemba itoto, abakuru muri bo batangiye kudidibuza Icyongereza, mu gihe abato na bo batangiye guhabwa amasomo yo mu mashuri y’incuke.

Bahati avuga ko yashinze iki kigo kugira ngo afashe abana bafite ubumuga bwo kutabona bo mu miryango ikennye
Bahati yemeza ko yasobanuriwe ko kubyara umwana ufite ubumuga atari ishyano uba ugushije
Bamwe mu bana barererwa muri iki kigo bafite ubumuga bwo kutabona bya burundu
Aba bana barakundana cyane, Ababona buhoro barandata abatabona na gake bakabajyana ku bwiherero
Abana bo muri Jordan Foundation batemba itoto bitewe n'uko bitabwaho bishimishije
Wari umunsi wo gusangira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Inzu ya Bahati n'umugabo we barayigomwe ngo bayirereremo abana batabona bavuka mu miryango ikennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages