00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WTO irashima intambwe u Rwanda rwateye mu bucuruzi

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 25 May 2013 saa 10:49
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucurizi WTO, Pascal Lamy, yakiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi w’u Rwanda, Francois Kanimba, aho bagenzwaga no gushimira u Rwanda ibyiza rwagezeho n’imikoranire myiza bagiranye.
Lamy yari aherekejwe n’Umunyarwandakazi umwungirije ku buyobozi, Valentine Sendanyoye Rugwabiza,ubwo bakirwaga na Minisitri w’Inganda n’Ubucuruzi ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, bashimye u Rwanda aheza rugejeje ubucuruzi bwarwo no kuba guverinoma yita ku bacuruzi (…)

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucurizi WTO, Pascal Lamy, yakiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi w’u Rwanda, Francois Kanimba, aho bagenzwaga no gushimira u Rwanda ibyiza rwagezeho n’imikoranire myiza bagiranye.

Lamy yari aherekejwe n’Umunyarwandakazi umwungirije ku buyobozi, Valentine Sendanyoye Rugwabiza,ubwo bakirwaga na Minisitri w’Inganda n’Ubucuruzi ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, bashimye u Rwanda aheza rugejeje ubucuruzi bwarwo no kuba guverinoma yita ku bacuruzi ikabafasha mu kuburohereza gukora ubucuruzi bwabo.
Abo bayobozi bombi ba WTO bazasoza manda yabo muri Nzeri 2013, uruzinduko rwabo rukaba rwanasobanuraga gusezera ku Rwanda.

Lamy yagize ati: “Birashoboka ko mbasuye nk’umuyobozi w’uyu muryango, ari ubwa nyuma ariko sinabura kubashimira imikoranire myiza twagiranye, nubwo mu bucuruzi hakigaragaramo imbogamizi zitari zimwe ariko ndashima guverinoma y’u Rwanda kuba igerageza gufasha abacuruzi mu gutuma ubucuruzi bwabo bugenda neza.”

Mu biganiro uyu muyobozi yagiranye na Minisitri Kanimba, baganiriye ku buryo ubucuruzi bwifashe muri karere muri rusange, aho bagiye bagaruka ku kibazo cy’ibyambu u Rwanda rujya rwifashisha, usanga bidatanga umutekano uhagije ku bicuruzwa by’Abanyarwanda ndetse n’abakorera ubucuruzi mu Rwanda, kubera ikibazo cy’ubujura bumeze nabi kuri ibyo byambu.

Ibi n’izindi mbogamizi nyinshi nizo uyu muryango uba ugomba gufasha mu gucyemura, nk’uko Minisitiri Kanimba abivuga, nyamara ngo bikaba bitoroshye kuko ubu hari ikiswe “Doha Round” imaze imyaka icumi yiga ku ngorane ziri mu bucuruzi ariko ikaba ntacyo irageraho.

WTO igizwe n’ibihugu 159, u Rwanda rwayinjiyemo mu 1996 umwaka umwe nyuma y’uko ibayeho.

Umuyobozi Mukuru wa WTO, akaba yijeje ko bazafasha akarere ka Afurika y’u Burasirazuba mu rwego rwo koroshya ubucuruzi.

WTO iri gutegura inama izabera i Bari muri Indonesia, izaba yiga uburyo bwo gufasha ibihugu bidakora ku Nyanja nk’u Rwanda.

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ni wo ushinzwe gushyiraho amategeko agenga ubucuruzi hagati y’ibihugu. unagenzura amategeko no gukuraho imbogamizi mu bucuruzi, ukanagenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa cyane cyane ibikomoka ku buhinzi.

Pascal Lamy na minisitiri Kanimba bishimira imikoranire myiza bagiranye
Pascal lamy ibumoso bwa Emmanuel Hategeka, Kanimba iburyo bwe, Madamu Valentine Rugwabiza hamwe n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'ubucuruzi
Valentine Sendanyoye Rugwabiza umuyobozi wungirije wa WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages