Ni gahunda yatangijwe 07 Gashyantare 2025, ibera mu Kagari ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, abakozi ba World Vision Rwanda n’abandi.
Mu gutangiza iyi gahunda, hakozwe ibikorwa bitandukanye, birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, gukora umurima w’igikoni, guhoma inzu n’igikoni, kubaka ubwiherero, kugaburira abana bato indyo yuzuye, kugabira inka imiryango itishoboye no kwangiza ibiyobyabwenge.
Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko ari iby’agaciro gikomeye kuba hatangijwe gahunda nk’iyi izafasha abana kugira ubuzima bwiza buzira imirire mibi.
Ati “Aho twagiye dukora iyi gahunda hose byagiye bitanga umusaruro, ndizera ko dufatanyije n’inzego zose z’ubuyobozi n’ababyeyi, 15% ry’igwingira rigaragara muri aka Karere ka Burera tuzarihashya burundu tukagera kuri 0%.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yasabye abaturage kugaragaza ubufatanye mu kurandura imirire mibi ikihagaragara.
Ati “Dufite intego yo gukurirana imikurire y’abana bato, kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kwihaza mu mirire no gutegura indyo yuzuye, kuzamura imibereho myiza n’umuryango utekanye, bityo bizadufasha guhanga n’igwingira ry’abana.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko gihugu kitatera imbere mu gihe gifite abana bacyo bagwingiye.
Yasabye abaturage kurera neza abana, bakarushaho kubaha indyo yuzuye kandi ifite isuku, no guharanira ko akarere ka Burera kaza ku isonga.
Ati “Kugira ngo igihugu gitere imbere bihera mu bana, ibi byerekana ko kwita ku mikurire y’abana harimo kubagaburira indyo yuzuye ari ingirakamaro kuko bibarinda igwingira. Ibihugu byose byateye imbere byashyize imbaraga mu bana”
Akarere ka Burera kaza mu turere icumi mu Rwanda dufite umubare minini w’igwingira ry’abana, aho muri raporo iheruka yo muri 2020, igipimo cy’ubugwingire cyari kuri 41.6% mu bana 100 bakoreweho ubushakashatsi.

















Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!