00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

World Connect Rwanda yiyemeje guteza imbere abasaga ibihumbi 100 mu myaka itanu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 3 June 2026 saa 01:33
Yasuwe :

Umuryango World Connect Rwanda wateye inkunga imishinga y’abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu IDP Model Village no mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, wiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere uzatera inkunga abatuye mu midugudu y’icyitegererezo 10, ibikorwa bikagera kubantu 100.000.

Byagarutsweho mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, aho World Connect Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Musanze na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo, yakiriye ibirori byo kwishimira imishinga 12 y’iterambere yatewe inkunga na World Connect Rwanda mu mudugudu w’ icyitegererezo wa Gatovu (Gatovu Integrated Development Program (IDP) Model Village) mumurenge wa Gataraga.

Abitabiriye icyo gikorwa basuye imishinga yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’abaturage ba Gatovu IDP Model Village n’Umurenge wa Gataraga.

Iyo mishinga irimo icyumba cya mudasobwa (Computer Laboratory), icyumba cy’umukobwa, ndetse n’ icyumba cy’abarimu b’ ababyeyi bonsa byubatswe kuri Groupe Scolaire Gatovu, ikibuga cya Volleyball na Basketball cyubatswe kuri Groupe scolaire Ruhehe, ubwiherero bwubakiwe imiryango 50 itishoboye mumurenge wa Gataraga, imishinga yo kubaza, gusudira, ubukorikori, gukora amasabune, ubudozi, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, umushinga w’ubworozi bw’intama, ubuhinzi bw’ibirayi no kubaka isoko ry’ abaturage rya Gataraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru,Ngendahimana Pascal, wari witabiriye icyo gikorwa, yagaragaje ko iyi imishinga y’iterambere izatanga inyungu ku baturage.

Ati “Nk’urugero, niba abaturage bakoze ibikoresho byo mu ngo byo kugurisha, ntabwo biyinjiriza gusa ahubwo batuma ibyo bikoresho bakora biboneka aho batuye, bityo abatuye aha ntibazongera gukora ingendo bajya kure gushaka ibyo bikoresho.”

Nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), World Connect Rwanda yashoye miliyoni 135,9 Frw mu gutangiza iyo mishinga, ndetse n’ abaturage batuye muri Gatovu IDP Model village n’Umurenge wa Gataraga bishatsemo miliyoni 88,2 Frw ku giti cyabo, banakora imirimo itandukanye mu gutangiza iyo mishinga.

Umuyobozi Mukuru wa World Connect Rwanda, Kanyesigye Rhoda, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko abaturage babafata nk’abafatanyabikorwa bakomeye murugendo rwo kwiteza imbere ari nayo mpamvu batanzemo uruhare rwabo.

Ati “Ntabwo tubona abaturage nk’abagenerwabikorwa b’ iterambere, ahubwo tubabona nk’abafatanyabikorwa mu kwitez’imbere. Ibi ni ukubera ko abafatanyabikorwa bacu nabo bafatanyije natwe mu gushora imari muri iyi mishinga twamurikiwe uyu munsi. Duha agaciro umusanzu wabo kuko udahari ntabwo ibi bikorwa byaramba.”

Muri ubwo bufatanye kandi abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda , ishami rya Busogo biga amajyambere y’cyaro n’ubuhinzi bahujwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gataraga n’abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu.

Abanyeshuri bafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga batanga ubujyanama bwa tekinike no gukurikiranaishyirwa mu bikorwa ryayo.

Winny Abera yasobanuye ko World Connect Rwanda yabafashije gushyira mu bikorwa ubumenyi bigira mu ishuri.

Ati “World Connect Rwanda yadufashije gushyira mu bikorwa ibyo twigiye mu ishuri mu buzima busanzwe, bitwereka ko gukorera hamwe byigisha amasomo udashobora kwigira mu bitabo.”

Guhera mu 2012 World Connect Rwanda yatanze inkunga mu mishinga 200 y’Abanyarwanda bikabafasha mu guhindura ubuzima, uburezi n’iterambere ry’ubukungu ku barenga 256.000.

Mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga mu 2026-2030, World Connect Rwanda, iteganya kwagura ibikorwa byayo bikagera mu midugudu y’icyitegererezo nibura 10, ikanagera ku bantu basaga 100.000.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, yashimye akazi kakozwe n’abatuye Gatovu, Umurenge wa Gataraga, World Connect Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda
Nirere Pascaline utuye mu mudugudu ugezweho wa Gatovu, avuga ko umwuga w’ubudozi washyigikiwe na World Connect Rwanda umutunze
Umushinga w’ubudozi n’ibijyanye n’imideli uri mu yatewe inkunga na World Connect Rwanda mu Mudugudu wa Gatovu
Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso barikumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages