Ni ubufatanye bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku itariki 17 Mata 2025. Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu gushyigikira uburinganire n’uruhare rw’abagore mu byemezo bijyanye na serivisi z’imari mu Rwanda.
Ubwo hasinywaga ayo masezerano, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Nick Barigye, yavuze ko gushyigikira abagore mu by’imari ari intambwe y’ingenzi mu iterambere.
Ati “Guteza imbere abagore si ikintu cya ngombwa tuba dukoze gusa ahubwo ni n’ikintu gifite agaciro tuba dukoreye ikigo cyacu n’Igihugu muri rusange”.
Yongeyeho ko guteza imbere uburinganire mu by’imari bituma habaho guhanga udushya no kubaka ubukungu burambye.
Yasabye abakozi ba KIFC kudafata ayo masezerano nk’umuhango gusa, ahubwo ko ari intangiriro y’ibikorwa bifatika birimo guhugura, kubaka ubushobozi no kuzamura abagore mu bijyanye n’ibyemezo kuri serivisi z’imari.
Ubushakashatsi bwatangarijwe muri uwo muhango bwerekanye ko nubwo abagore bagize 48.2% by’abakozi mu gihugu, ugereranyije na 65.6% by’abagabo, umubare wabo ukiri muto cyane mu myanya ifatirwamo ibyemezo.
Nko mu rwego rw’abikorera, abagore bagize 32% gusa by’imyanya y’ingenzi ifatatirwamo ibyemezo.
Umwe mu bashinze WIFR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Bwiza Belinda yavuze ko nubwo abagore bari mu nzego zitandukanye nk’abakozi ariko usanga hari aho bagishyirwa mu myanya ifasha abandi aho kuzamurwa aho bafata ibyemezo.
Ati “Usanga abagore binjira ari benshi mu bigo, ariko wagera mu buyobozi bwabyo ntuhabasange.”
Women in Finance Rwanda igaragaza ko ku bufatanye n’inzego zirimo Access to Finance Rwanda, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), n’Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda hagiye gukorwa inyigo igaragaza uko ubu abagore mu Gihugu bahagaze mu bijyanye n’imari.
Bwiza yagize ati “Nidusobanukirwa neza uko uburinganire buhagaze mu bigo byacu, ni bwo tuzakora impinduka zifite intego zigaragara.”
Kugeza ubu, ibigo 13 birimo Banki ya Kigali, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, Ecobank, NCBA Rwanda, Umwalimu Sacco, Copedu, I&M Bank Rwanda n’ibindi ni byo byamaze gusinya ayo masezerano na Women in Finance Rwanda agamije kongera abagore mu myanya ikomeye ifatirwamo ibyemezo mu by’imari.
Women in Finance Rwanda kandi yatangije gahunda yo kumenyereza urubyiruko rw’abakobwa mu mirimo y’imari, aho abasaga 100 mu cyiciro cya mbere bagiye guhugurwa n’abagore 30 bafite uburambe, bagasangira inararibonye n’inama zibafasha gutera imbere mu by’imari mu gihe cy’amezi icyenda.
Women in Finance Rwanda kandi ifatanyije n’Ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa Chartered Institute for Securities and Investments, izatanga buruse 50 ku bakobwa bakiri bato mu kwiga iby’imari, aho 50% muri bo bafite munsi y’imyaka 30.
Ibigo byose bitanga serivise z’imari bisabwa gusuzuma uburyo uburinganire buhagaze mu myanya abakozi bakoramo cyane ifatirwamo ibyemezo kuko iterambere ry’ahazaza rishingiye ku bufatanye bwa bose.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!