Winners Mount Academy ni ikigo gitanga amasomo ku bana biga mu kiburamwaka n’abo mu mashuri abanza.
Igikorwa cyo gufasha abo bana kumenya impano bifitemo cyiswe ‘No uniform and career guidance day’, aho abana bose baza ku ishuri batambaye impuzankano y’ishuri, ahubwo bakambara indi myambaro itandukanye ijyanye n’inzozi bumva bafite mu gihe kiri imbere.
Uwo munsi uzaba ku wa 28 Gashyantare 2025 kuva Saa Munani z’amanywa, ubere aho iryo shuri rikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Uwashinze Winners Mount Academy akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Muhizi Elie, yabwiye IGIHE ko uwo munsi utegurwa mu rwego rwo gufasha abana guha agaciro impano zindi bafite hakiri kare, bikiyongera ku masomo bigishwa.
Ati “Uwo munsi ugamije kwereka abana inshingano zabo mu muryango mugari. Tuba twatumiye abanyamwuga mu nzego za Leta n’iz’abikorera bakaganiriza abana bashingiye ku byo bahisemo kuzaba byo, babereka ko iki ari cyo gihe cyo gutegura icyo bazaba cyo mu bihe biri imbere.”
Uwo munsi abana bashyirwa mu matsinda agendanye n’ibyo bashaka kuzakora, noneho abanyamwuga batandukanye baba batumiwe bakabaganiriza.
Muhizi yongeyeho ko uretse uwo munsi, basanzwe bafasha abana gusobabukirwa ubundi bushobozi bifitemo bwabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.
Ati “Mu burezi tugira ibyitwa ‘extra curricular activities’ bitari amasomo asanzwe. Ni uguteza imbere izindi mpano nk’imikino, kubyina, karate n’ibindi. Tuba tugamije gufasha abana kumenya izindi mpano bifitemo bakiri bato.”
‘No uniform and career guidance day’ yitabirwa n’abana bose biga muri Winners Mount Academy, abarezi babo, ababyeyi n’abaturiye ikigo babyifuza bose.
Icyo kigo cy’ishuri cyigisha abana bo mu kiburamwaka kuva ku bafite imyaka itatu aho bigishwa Igifaransa neza mu myaka itatu, bagera mu mashuri abanza bagatangira kwiga amasomo asanzwe mu Cyongereza nk’uko biteganywa mu nteganyanyigisho.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!