00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WASAC yagaragaje imishinga izageza amazi meza ku Banyarwanda bose mu 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 January 2017 saa 08:40
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, WASAC, cyatangaje ko muri gahunda y’imyaka itanu kigenderaho gifite imishinga myinshi yakozwe, iri hafi kurangira n’iteganyijwe gukorwa izatuma mu 2020 Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bazagera ku 100%, bavuye kuri 85% ubungubu.

Mu myaka irenga gato ibiri Wasac ibayeho, Abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi ni 84.8%, aho mu mijyi ari abarenga 90% mu byaro bakaba 84%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 25 Mutarama 2017, Umuyobozi mukuru wa Wasac, James Sano yavuze ko ugereranyije no mu myaka 16 ishize hari intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage, kuko abari bafite amazi icyo bari munsi ya 50%, ibi bikaba byaratewe ahanini n’imishinga myinshi iri ku rwego rw’imirenge bakoze neza.

Yakomeje avuga ko mu Mujyi wa Kigali bahanganye n’ibibazo bikomeye byatumaga mu bice bitandukanye byawo habura amazi.

Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali twari dufite ikibazo cy’amazi make aho ibikorwa remezo byari bihari byari bigenewe gutanga amazi ku Banyarwanda batarenga ibihumbi 350 none bamaze kuba miliyoni 1.2, umujyi waragutse.”

Sano avuga ko ibi bibazo birimo gukemuka kuko umwaka ushize hafunguwe uruganda rwa Nzove I rwatumye amazi yakoreshwaga ava kuri metero kibe 65 000 agera kuri metero kibe 90 000. Urwo ruganda rwafunguwe rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 25 000 rugiye kugera kuri 40 000 kuko ibikoresho byose bizatuma rutanga ariya mazi byarahageze.

Yakomoje ku mishinga irimo gukora imiyoboro y’amazi no kubaka ikigega cyo kuyakwirakwiza gifite ubushobozi bwa metero kibe 5000 kuri Mont Kigali aricyo cya kabiri mu gihugu nyuma y’igifite 10 000, n’ikindi cya metero kibe 2000, byose bizakemura ibibazo byo kubura amazi mu duce twa Remera, Kimironko, Kanombe na Kicukiro.

Ati “Icyo dukora ni ukongera ubushobozi mu gusukura amazi no kuyakwirakwiza tuyageza ahantu tuzajya tuyamanura byoroshye.”

Sano avuga ko nubwo gusukura amazi bigeze kuri metero kibe 90 000 muri Kigali hakiri ibibazo kuko hakenewe metero kibe 120 000, ariyo mpamvu mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali bitaratangira kubona amazi meza.

Yakomoje no ku mishinga iri mu bice by’icyaro, aho WASAC yishimira ko ku kirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage ibihumbi 17, hagejejwe amazi meza ku buryo icyorezo cya Cholera cyaharangwaga kitazasubira. Umujyi wa Rusizi wose nawo ufite amazi meza ku buryo mu myaka 10 buri muturage azaba yamugezeho.

Sano yavuze ko bashyize imbere kugeza amazi ahateganyirijwe ibikorwa byo guteza imbere igihugu, harimo ibice byahariwe inganda, amashuri, udukiriro, imidugudu y’icyitegererezo, amashuri, amavuriro n’ahandi kugirango hatabura amazi.

Mu mijyi itandatu yunganira Kigali imyinshi ifite amazi igisigaye ari ukongeza imiyoboro no kuyagura hongerwa ubushobozi bwo kuyatwara no kubaka ibigega bizatuma agera ku baturage neza.

Mu turere 30 tw’Igihugu WASAC ifite imishinga yo gukwirakwiza amazi meza yamaze kurangira n’indi igikorwa. Nko muri Nyanza hubatswe uruganda i Mpanga rutanga metero kibe 5000 ku munsi, muri Kayonza hari uruganda rwa Gishari rutanga metero kibe 1800.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages