Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026, WASAC Group isaba abafatabuguzi bayo gukoresha amazi neza, by’umwihariko, gushaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu minsi atarimo gutangwa aho batuye.
Iri saranganya rizibanda mu bice byagezweho n’ingaruka ry’igabanyuka ry’amazi mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana.
WASAC Group yavuze ko uku gusaranganya amazi bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 1 Nyakanga 2026.
Mu itangazo WASAC Group yakomeje iti “Tuributsa abakoresha amavomo rusange ko ijerekani y’amazi igurwa 20 Frw, kandi ko ntawemerewe kwitwaza iki gihe cy’impeshyi ngo ayatangire ikindi giciro kitari icyo.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko u Rwanda rugiye guhura n’ubushyuhe bwinshi kurusha ubusanzwe bubaho mu mpeshyi.
Mu iteganyagihe rya Meteo Rwanda hagati ya Kamena- Nyakanga na Kanama, iki kigo cyavuze ko ibipimo by’ikigereranyo cy’ubushyuhe cy’igihe kirekire kiri hejuru cyane kurusha ibyabayeho mu myaka 30 ishize.
Igipimo cy’ubushyuke cyo hejuru kizaba hagati ya 22°C na 33°C, ugereranyije n’icyari gisanzwe kiri hagati ya 20°C na 31°C. Igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi kizaba kiri hagati ya 10°C na 20°C. Kiri hejuru ugereranyije n’ikiri hagati ya 9°C na 17°C cyari gisanzwe.
Ubushyuhe bwinshi buzumvikana mu bice by’Intara y’Iburasirazuba no mu Kibaya cya Bugarama mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bice byo mu Kibaya cya Bugarama, Akarere ka Ngoma, ibice by’uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, amajyepfo y’uturere twa Rwamagana na Kayonza, uburengerazuba bw’Akarere ka Kirehe n’amajyepfo y’Akarere ka Gisagara bizagira ubushyuhe bwo hejuru kuva kuri 30°C kugeza kuri 33°C.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!