00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari umukozi uhamye kandi w’umuhanga: Amashimwe y’Abanyarwanda kuri Dr. Edouard Ngirente

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2025 saa 09:00
Yasuwe :

Abanyarwanda benshi bashimiye Dr. Edouard Ngirente wari umaze hafi imyaka umunani ari Minisitiri w’Intebe, bavuga ko yaranzwe n’ubunyamwuga ndetse ntibatinye kuvuga ko ari we Minisitiri w’Intebe wasohoje inshingano ze neza kurusha abandi mu myaka 31 ishize.

Dr. Ngirente yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 30 Kanama 2017, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, ku wa 23 Nyakanga, 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Dr. Ngirente yashimiye icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu, avuga ko yungukiye byinshi muri uru rugendo rwari rugiye kumara imyaka umunani.

Ati “Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”

Abanyarwanda benshi bagarutse kuri uru rugendo, bashimira Dr. Ngirente ku kazi keza yakoze ubwo yari mu mu nshingano zitoroshye zo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.

Nk’uwiyita Dr. Dash yagize ati "Mureke dufate umwanya dushimire uyu mu-papa, Dr. Ngirente Edouard. Imyaka hafi 10 ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu guteza imbere u Rwanda."

Ignatius R. Kabagambe nawe ati "Mureke dushimire Dr. Edouard Ngirente ku bwitange bwe nka Minisitiri w’Intebe. Mu Rwanda, izi mpinduka ziba zifite icyo zigamije, aho kuba igihano. Aho azajya hose, twizera ko biri mu murongo w’intego nyamukuru z’igihugu. Warakoze ku musanzu wawe mu kubaka igihugu."

Dady de Maximo Mwicira-Mitali yavuze ko Dr. Ngirente ari umuyobozi udasanzwe. Ati "Abayobozi beza ntabwo bakunze kuboneka, uri umwe muri bo. Ubwitange bwawe ku gihugu buzahora buzirikanwa. Warakoze kuri bwitange bwawe ku gihugu cyacu."

Uwiyita Urinde Wiyemera? yibajije niba u Rwanda rwarigeze rugira Minisitiri w’Intebe nka Dr. Ngirente, ati "Sinzi niba twarigeze tugira PM (Minisitiri w’Intebe) mwiza ukuruta, warakoze kuri buri kimwe Sir!"

Asibomana nawe ati "Natwe Abanyarwanda turabashimiye nyakubahwa Minisitiri [w’Intebe], mwaduhesheje ishema kandi mukorera u Rwanda mutizigamye mu myaka umunani ishize. Twizere ko tukiri kumwe mu rugendo rw’iterambere. Amahirwe masa mu mirimo yindi muzashingwa."

Mukama Celestin nawe yunzemo ati "Mwarakoze Nyakubahwa, mu gihe mumaze mukorera igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Watubereye umuyobozi mwiza mu buryo bwose. Amahirwe masa mu buzima bukomeje imbere."

Yezakuzwe yavuze ko akazi keza ka Dr. Ngirente gakwiriye gushimirwa, ati "Turagushimira Nyakubahwa kandi impinduka mu bukungu zaragaragaye, ubu hari ibyo Abanyarwanda tumaze kugeraho kandi dufatanije n’Umukuru w’Igihugu wacu, Umutoza w’Ikirenga, turizera ko n’ibisigaye tuzabigeraho. Muragahorane Imana n’u Rwanda hamwe n’umubyeyi wacu, Paul Kagame tumuhorane."

Gonzaga Muganwa yagize ati "Ngirente ni Minisitiri w’Intebe warushije abandi mu gihe cya FPR (kuva mu 1994)."

Uwita Amazi i Kanombe we yavuze ko Dr. Ngirente ari we Minisitiri w’Intebe mwiza u Rwanda rwagize kuva rwabaho.

Uwiyita South Weste yavuze ko yifuza kumubona mu zindi nshingano, ati "aratuje kandi akora neza. Ndizera ko azabona umwanya mushya".

Eric nawe yashimiye ibikorwa bya Minisitiri w’Intebe, ati "Watubereye umuyobozi mwiza, ugira uruhare runini mu guteza imbere igihugu mu buryo bugaragarira buri wese keretse indashima zitajya zibura ibyo zinenga. Imana izagufashe no mu yindi mirimo uzakora kandi uzakomeze guteza imbere igihugu cyacu."

Uwiyita Yantare yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugira Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard. Ati "Ntabwo wakumva ishema Abanyarwanda batewe no kukugira nyakubahwa Dr. Edouard Ngirente. Warakoze kandi ubudasa werekanye bwatumye twese tugukunda."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages