00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volkswagen yashyizeho uburyo bwo gufasha abashoferi bayo mu Rwanda gutunga imodoka

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 May 2025 saa 11:03
Yasuwe :

Uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda, rwashyizeho uburyo bwo gufasha abashoferi barwo na ba rwiyemezamirimo kugira imodoka zabo zitwara abagenzi biyubashye (Move Premium).

Muri ubu buryo umushoferi ashobora kumvikana na Volkswagen, ikamuhuza na banki, imuha inguzanyo yo kugura iyi modoka, ubundi nayo igahita yongerwa mu mubare w’izitwara abantu mu buryo bwa ‘Move premium’, ubundi akajya akora yishyura.

Imodoka zigurwa muri ubu buryo ni Volkswagen Teramont.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko ubu buryo bwagiyeho mu rwego rwo gufasha abashoferi gutunga ikintu cy’agaciro, ariko bikabafasha no kongera amafaranga bakorera.

Yagize ati “Move Premium ni uburyo twashatse bwo gufasha abashoferi gutunga imodoka, ariko duhera ku modoka zo hejuru kugira ngo mu by’ukuri umuntu atunge imodoka ifite agaciro mu mutungo we.”

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho ubu buryo cyavuye mu kureba icyakorwa kugira ngo abashoferi bakorera Volkswagen batere imbere.

Ati “Dutangira, twashakaga kubona ko abashoferi bacu bagenda bazamuka mu ntera, bagahera ku bushoferi, tugatandukana ari abantu batunze imodoka.”

Imodoka zikoreshwa muri Move Premium zifite umwihariko wo gutwara abanyacyubahiro (VIP Shuttle) mu gihe gito, bidasabye gukodesha imodoka umunsi wose.

Move Premium kandi ikuraho ikibazo cyo gukenera imodoka nyinshi mu gihe ushaka gutwara abantu benshi bagiye hamwe, kuko muri iyi serivisi hakoreshwa imodoka nini zo mu bwoko bwa Teramont zishobora gutwara abagenzi barindwi.

Si abashoferi gusa bagenewe ubu buryo, kuko n’undi muntu wese uguze imodoka muri Volkswagen ashobora kuyishakira umushoferi, akayishyira muri serivisi ya Move Premium, ikamubyarira inyungu.

Kamuhinda avuga ko icyo bashyize imbere ari gufasha ba rwiyemezamirimo kubona imodoka kandi zibabyarira inyungu.

Yagize ati “Icyo dushaka ni ukorohereza ba rwiyemezamirimo gutunga imodoka cyangwa kubasha kuyishyura, tubaha amahirwe y’akazi n’ibiraka.”

Ubu buryo bwa Move premium bwatangiye tariki ya 1 Gicurasi ku munsi mpuzamahanga wahariwe abakozi.

Abagera kuri 80% by’abakora muri servisi ya ‘Move Premium’ batunze imodoka zabo
Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, avuga ko icyo bifuza ari kubona abashoferi babo biteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .