Imodoka zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ni Virtus Topline na Virtus Highline ziri mu bwoko bw’iziciye bugufi (Sedan).
Volkswagen Virtus Topline ikoresha lisansi, ishobora kunywa litiro eshanu ikazigenderaho ibilometero 100. Iyo yuzuye neza inywa litiro 45.
Iyi modoka iboneka mu mabara atandatu arimo umweru, umukara, ubururu, umutuku, umuhondo, ivu na silver.
Volkswagen Virtus Topline ifite imiryango ine, ikagira ibyicaro by’abantu batanu. Ireshya na metero 4,5, ubugari bwayo ni metero 1,7, ubuhagarike bwayo ni metero 1,5 mu gihe yose hamwe ipima ibilo 1210.
Ifite ikirahure gikorwaho [touch screen] cya santimetero 25.4, radio yayo ikorana na telefoni zifashisha Android na Apple Car Play, ifite speakers umunani ndetse ishobora kwakira iPod.
Volkswagen Virtus Highline na yo ikoresha lisansi. Ifite umwihariko wo kugira ubwirinzi buri hejuru kuko zikoranye airbags esheshatu zishobora gukingira umushoferi mu gihe cy’impanuka, uburyo bwo kuzingenzura hifashishijwe ikoranabuhanga (Electronic Stability Control) n’ibindi birimo uburyo buziha umutekano igihe ziparitse.
Virtus ifite moteri ya litilo 1.6 iyishyira mu cyiciro cy’iziri hasi, ariko imbaraga ifite n’uburyo iha umutekano uyitwaye n’abayigendamo ndetse n’uburyo bugezweho ikozwemo burimo n’ikoranabuhanga, biyishyira mu zo hejuru.
Ifite kandi imyanya yo kwicaraho minini ituma uyirimo yisanzura ndetse n’ahagenewe gushyirwa imizigo (boots) hagutse, zikanagira uburyo bufasha uyirimo kuba yacomeka telefone ye ikajyamo umuriro.
Ipima ibilo 1190 mu gihe yuzuye ishobora kugenda ahantu hareshya n’ibilometero 873. Ibijyanye n’indeshyo yayo ingana na Volkswagen Virtus Topline.
Izi modoka zamurikiwe mu muhango wabaye ku wa 30 Gicurasi 2023, aho CFAO Motors Rwanda ikorera mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri CFAO Motors Rwanda, Srinivas Cheruvu, yavuze ko izi modoka zamuritswe zitandukanye n’ubwoko bwazibanjirije, kuko mu byo zihariye harimo n’ubunini bwazo buzongerera gutekana kw’abazitwara.
Yagize ati "Zirihariye nk’uko mubibona, mu binini bwazo, uko zorohera abazitwara, uburyo zikozemo n’uko zigaragara zikozwe ku rwego rwo hejuru mu korohereza abazigendamo".
Cheruvu yakanguriye abaturarwanda kugura izi modoka kuko zifite umutekano w’uko ari nshya, aho guhendwa no gutumiza izo mu mahanga zaranakoreshejwe zikabatera ibihombo birimo kuba zihorana ibibazo.
Yongeyeho ko uguze imodoka ya Virtus aba atekanye kuko uyihashye ahabwa garanti y’imyaka itatu.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Kamuhinda Serge, yagaragaje ko ibiciro byazo bidahanitse, zikaba zinafite ubushobozi bwo kugenda mu mihanda yose.
Ati "Iri ku giciro kitari hejuru, ikindi akaba ari ivatiri yo hejuru ku buryo yajya mu mihanda yose. Ni cyo kibazo twagiye tubona y’uko dukeneye imodoka zo hejuru, ariko ntabwo inywa lisansi cyane."
Yavuze ko izi modoka mu byo zihariye harimo ubwiza bwazo mu buryo zigaragara ndetse zikaba zifite n’ubushobozi bwo gukoreshwa buri munsi ntizibe iz’umurimbo gusa.
Kuva Volkswagen yatangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda mu 2018 imaze gushyira hanze izo mu bwoko icyenda burimo n’izi za Virtus zamuritswe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!