Byabereye ku ishuri rya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ku wa 29 Mata 2025, binyuze mu bukagurambaga bwa Vivo Energy Rwanda bwitwa “Tugendane” bugamije gushaka ubushobozi bwo kwita ku bafite ubumuga, ku bufutanye na Jordan Foundation.
Abanyeshuri 60 bazishyurirwa amafaranga y’ishuri, HVP Gatagara ihabwa imashini zifasha abanyeshuri gusoma no kwandika, inkoni zibafasha kugenda n’ibindi.
Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen, yavuze ko ubu bukangurambaga buhuje neza n’indangagaciro zayo zo kubaha ikiremwamuntu no kwita ku bababaye.
Ati “Ni ngombwa kwibuka ko tudakwiye gusiga n’umwe inyuma. Aba bana bafite inzozi n’icyerekezo, nubwo bafite ubumuga bwo kutabona ntitwakabaye twibagirwa ko na bo bakeneye amahirwe angana n’ay’abandi. Ibi rero ni byo Vivo Energy iri gukora kugira ngo buri wese abashe kugera ku nzozi ze.”
Umuyobozi w’Ishuri rya HVP Gatagara, Ishami rya Rwamagana, Barindira Jean Damascene, yavuze ko ubufasha bahawe buzatuma abanyeshuri biga neza.
Ati “Imbogamizi duhura na zo cyane ni ibikoresho, iyo mwana atabihawe kwiga biramugora, ibyacu ntabwo bimeze nk’ibyo mu yandi mashuri asanzwe, birihariye. Ubu twari dufite imashini zibafasha gusoma 50 mu 166 biga hano, izibafasha kwandika 30 n’izisohora impapuro ebyiri gusa, ni nke ukurikije abana twigisha.”
Umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Uwizeyimana Anitha, yavuze ko kubera imiryango bamwe baturukamo itifashije hari abagiye badindizwa no kubura amafaranga y’ishuri, birimo guhagarika kwiga igihe runaka.
Yahamije ko bari bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bike kuko abana hafi 20 bahurira kuri mudasobwa imwe.
Manirakiza Damascene wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko inkunga y’ibikoresho bahawe igiye kubafasha kujya babonera ku gihe impapuro bakoresha mu myigire, kandi ko n’abagize amahirwe yo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri ubu bagiye kwiga batekanye noneho.
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yavuze ko ari intego ya Vivo Energy Rwanda, gufasha no gukangurira abafatanyabikorwa n’abandi bose kugira uruhare mu gufasha abana bafite ubumuga, kuko kwiga kwabo bisaba ibikoresho bihenze n’amafaranga menshi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!