I Kigali haturikijwe ibishashi nk’ikimenyetso cy’ibyishimo byo gusoza 2019 no kwinjira mu 2020 (Amafoto)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Bamwe babitekerezaga nk’ibiri kure, bakabyumva nk’inzozi ariko wa mwaka wa 2020 twawukandagiyemo! Ibyishimo ni byose ku Banyarwanda batandukanye basoje umwaka wa 2019, bambukira mu wa 2020.

Umwaka wa 2019 ntusanzwe kuko ni wo wahingutse neza ku irembo ry’icyerekezo 2020, benshi bari bamaze igihe bahanze amaso, none bakigezemo bitari inkuru mbarirano, imwe ituba.

Mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya Abanyarwanda binjiyemo haturikijwe ibishashi ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Uduce twarasiwemo ibishashi turimo Kimihurura kuri Kigali Convention Centre, i Remera kuri Stade Amahoro, i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali no ku Musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Kurasa ibishashi by’umuriro ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali. Mu myaka ishize byagiye birasirwa ahantu hatatu harimo kuri Stade ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Kimihurura muri Gasabo no ku musozi wa Rebero muri Kicukiro.

Ni igikorwa abayobozi b’Umujyi wa Kigali bari bararikiye abawutuye n’abawugenda kugira ngo hatazagira abikanga bitewe n’urusaku rw’ibyo bishashi cyane ku begereye aho bizaturikirizwa.

Kurasa ibishashi byamaze iminota iri hagati y’itanu n’icumi, byabonekaga mu ruvange rw’amabara atandukanye mu kirere cy’aho byabereye.

Abari aho iki gikorwa cyabereye, bahuriye ku cyita rusange cyo kugaragaza ibyishimo by’ikirenga no guhanika amajwi bavuga bati “Umwaka mushya muhire wa 2020.’’

Abanyarwanda banyuzwe no gusoza 2019 mu gihe na Perezida wa Repubulika yabashimiye ko bagize ubufatanye mu kugera ku byo igihugu cyagezeho. Barishimira ko binjiye mu 2020 bumvaga nk’inzozi kuva mu 2000, urabinjiza mu cyerekezo cy’indi myaka 30 yo gukataza, gufatanya no kurushaho kubaka igihugu kitagira uwo giheza.

IGIHE yatembereye aharasiwe ibishashi, ifata amashusho agaragaza uko Abanyarwanda bishimiye kwinjira mu mwaka mushya.

Usibye abari aharasiwe ibishashi, mu nsengero na kiliziya zitandukanye hirya no hino bari mu materaniro akomeye yo gushima Imana yabarinze bagasoza umwaka amahoro.

Mu mihanda naho ibyishimo ni byose! Abanyamujyi b’i Nyamirambo kimwe n’ahandi babukereye mu kwishimira umwaka mushya. Bamwe bikuyemo imyambaro yo hejuru, abandi bahurira hamwe mu gusangira umunezero uhuriweho.

Ibishashi byaturikirijwe kuri Stade Amahoro i Remera

Mu kwishimira umwaka mushya haturikijwe ibishashi ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali
Abanya-Kigali basohotse mu nzu burira inkuta aho bitegeye neza uko ibishashi bituritswa neza

Uko byari byifashe kuri Kigali Convention Centre

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise na Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .