00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Ghana yasabye abaturage bayo bari mu Rwanda kwiyandikisha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 01:11
Yasuwe :

Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, yasabye Abanya-Ghana baba mu Rwanda kwiyandikisha muri ambasade z’igihugu cyabo kugira ngo ubuyobozi bubashe kumenya aho bari no kurushaho kubafasha igihe bibaye ngombwa.

Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye n’umuryango w’Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang yumvise ibibazo bafite ndetse anabasobanurira ingamba Guverinoma ya Ghana iri gushyira mu bikorwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage bayo.

Mu butumwa yahaye Abanya-Ghana baba hanze y’igihugu, Prof. Opoku-Agyemang, yavuze ko ari ingenzi ko abenegihugu biyandikisha muri za ambasade kuko Ghana ikeneye kumenya aho abaturage bayo bari ku isi hose kugira ngo ibashe kubagiraho amakuru no kubafasha mu buryo bukwiye.

Ati “Ndashaka mwese kubakangurira niba mutarabikora, mwiyandikishe muri ambasade zacu, dukeneye kumenya aho muri. Murabizi mu minsi ishize twagize ikibazo muri Afurika y’Epfo. Twagiye mu bubiko bwacu tubona amakuru, dutangira gutegura ariko ntibyagenze neza kuko umubare nyirizina wari ukubye kabiri imibare twari dufite. Ni ingenzi ko tumenya aho muri, ntabwo dushaka kubatata, turashaka kumenya aho abaturage bacu bari gusa.”

Ikibazo Visi Perezida wa Ghana yagarukagaho ni icyabaye mu minsi ishize ubwo muri Afurika y’Epfo hatangiraga imyigaragambyo igamije kwirukana Abanyafurika baba muri iki gihugu. Ghana iri mu bihugu byafashe umwanzuro wo gucyura abaturage babyo.

Visi Perezida wa Ghana yavuze ko Abanya-Ghana baba hanze y’igihugu ari igice cy’ingenzi cy’igihugu cyabo nubwo baba batuye mu bihugu bitandukanye ku isi.

Mu biganiro yagiranye n’Abanya-Ghana mu Rwanda, yanagarutse ku bikorwa bya Guverinoma ya Ghana mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko igihugu cyahuye n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro, gutakaza agaciro ku ifaranga ry’igihugu ndetse n’umwenda munini, ariko ko hari gahunda zo kubikemura.

Yanasobanuye ko mu rwego rw’ubuzima hakenewe kongera kwita ku kwirinda indwara, cyane cyane izidakira, ndetse no guha ibitaro ibikoresho bikenewe kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kuba nziza.

Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, yashimye uruhare rw’Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, avuga ko bagira uruhare binyuze mu kazi kabo, ubucuruzi, kwihangira imirimo, uburezi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Perezida w’Umuryango w’Abanya-Ghana baba mu Rwanda, Samuel Abban, yashimiye Visi Perezida wa Ghana ku mwanya yabahaye wo kubatega amatwi no kuganira ku buzima bwabo, ibibazo bafite ndetse n’ibyifuzo byabo.

Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 24 Kanama, yitabiriye inama ya mbere ya Africa Mindset Reset Forum, yarangiye ku wa Gatatu.

Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, yaganiriye n’Abanya-Ghana baba mu Rwanda
Abaturage bo muri Ghana basabwe kwiyandikisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages