00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uzaba urimo na hoteli! Ibyihariye ku mudugudu wa Vision City II

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 13 November 2023 saa 02:07
Yasuwe :

Mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hatangiye imirimo ya mbere yo kubaka Icyiciro cya Kabiri cy’Umudugudu w’Icyitegererezo uzwi nka Vision City II.

Kuri ubu Ikigo gishora Imari mu bijyanye n’Ubwubatsi, Ultimate Developers Limited, UDL, gifite isoko ryo kubaka Vision City II cyatangiye kubaka inzu zizafasha kwereka abakiliya uko umudugudu uzaba uteye, izizwi nka model houses.

Vision City II izaba ikubye inshuro eshatu icyiciro cya mbere mu bunini ndetse hari bimwe mu bintu bitashyizwe mu cyiciro cya mbere byibanzweho.

Uyu mudugudu uzaba umeze nk’umujyi kuko uzaba ubonekamo serivisi zose umuntu akenera mu buzima bwe kuva ku ho yivuriza, ishuri, iguriro, aho gukorera siporo kugera ku ho kwidagadurira ndetse n’aho gusohokera.

Vision City II ifite gym iri hanze aho abazaba bayituye bashobora kuzajya bakorera siporo kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo.

Uyu mudugudu uzashyirwamo piscines eshatu zizajya zikoreshwa n’abawutuye zirimo n’iyagenewe abana gusa.

Mu korohereza abawutuye kubona aho bahahira, hagenwe meterokare 20.000 zizashyirwaho ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye aho abantu bashobora guhahira biboroheye.

Wanateganyirijwe kubakwamo hoteli, ikiri gukorerwa inyigo, izajya ifasha abawusura kubona aho kuruhukira no kubona serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Vision City II kandi yatekerejweho mu buryo buzatuma ikomeza kubungabunga ibidukikije kuko inzira z’abanyamaguru ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi hazashyirwa ibiti n’ibyatsi bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka yangiza ikirere.

  Inzu za mbere muri Vision City II zatangiye kubakwa

Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa haherewe ku nzu zizafatirwaho urugero mu kwereka abakiliya uko zizaba ziteye.

Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa aho icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 182, biteganyijwe ko zizuzura mu myaka ibiri. Zizagenda ziyongera bigendanye n’ubusabe bw’abakiliya bazifuza.

Vision City II ifite inzu zishobora kubamo umuntu umwe [32], villas [148], inzu zizwi nka row houses [396] na apartments [893] zifite icyumba kimwe cyangwa bitatu.

Ibi biziyongeraho kandi ubusitani burimo indabo, ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye irimo Basketball na Tennis.

Mu korohereza abazawuturamo kugerwaho na serivisi z’ibanze hazashyirwamo ivuriro ndetse n’ishuri ryisumbuye aho abana bize mu ribanza ryubatswe muri Vision City I bazajya babona aho bakomereza amasomo. Hanatekerejwe kubakwa ikigo cy’umuco aho abawutuye bazatorezwa indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga.

Iyubakwa ry’Umudugudu wa Vision City ryatangiye mu 2013 ndetse igice cya mbere cy’inzu 504 cyararangiye aho izubatswe zose zaguzwe ndetse kuri ubu zituwemo. Uyu mushinga wose uteganyijwe ko uzasozwa utanze inzu 4500.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko abahembwa nibura miliyoni 1,2 Frw ku kwezi ari bo bashobora kwiyishyurira inzu nta nkunganire bakeneye, ni ukuvuga abangana na 2,7%.

Abagera kuri 46,1% bashobora kwishyurirwa hagiyeho nkunganire mu gihe abahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% bo badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), Leta y’u Rwanda imaze kubaka inzu ziciriritse zisaga 2600 mu 6000 yari yiyemeje mu myaka irindwi, nubwo imibare igaragaza ko ijanisha ry’Abanyarwanda bashobora kuzigondera rikiri hasi cyane.

Inyubako za mbere zizaba ziri mu Mudugudu wa Vision City II zatangiye kubakwa
Icyiciro cya mbere cyo kubaka Umudugudu wa Vision City II kizaba kigizwe n’inzu 182
Villas zizubakwa muri uyu mudugudu ni 148
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Vision City II ni umwe mu mishinga migari yo gutuza abaturage ahantu hamwe uri gukorwa mu Rwanda
Imiterere ya Row Houses zizubakwa mu Mudugudu wa Vision City II
Imbere muri apartments zizubakwa ni uku hazaba hameze
Uruganiriro rw'imwe mu nzu zizaba ziri muri Vision City
Izi nyubako zizubakwa mu buryo butangiza ibidukikije
Hari inzu zizaba zirimo ibikoresho byose birimo n'ibiryamirwa
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizubakwamo inzu 182 kizuzura mu myaka ibiri
Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa ndetse icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 182 zubatse mu buryo bugezweho
Uyu mudugudu uteye nk'umujyi ushobora kubonera serivisi zitandukanye
Uyu mudugudu uri kubakwa n'Ikigo Imari mu bijyanye n’Ubwubatsi, Ultimate Developers Limited, UDL
Vision City II yatekerejweho mu buryo buzatuma ikomeza kubungabunga ibidukikije
Icyiciro cya mbere cy'inzu zagenwe nicyuzura hazagenda hubakwa izindi bitewe n'abazishaka
Inzu 32 zigizwe n'icyumba kimwe zizubakwa mu Mudugudu wa Vision City II
Muri uyu mudugudu hazashyirwamo piscines eshatu zirimo n'iyagenewe abana
Uyu mushinga uzubakwa hafi n'ahashyize icyiciro cya mbere cya Vision City
Apartments zizubakwa muri Vision City II zizaba ari 893
Muri Vision City II hazaba harimo inyubako zikorerwamo ubucuruzi n'izitangirwamo serivisi zitandukanye
Row houses ni uku zizaba zimeze nizimara kuzura
Imiterere ya villas zizubakwa muri uyu Mudugudu wa Vision City II
Izi nyubako zizaba zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije
Umudugudu wa Vision City II uzaba uteye amabengeza, uzubakwa mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
Igishushanyombonera cyerekana uko Vision City II izaba imeze n'aho izahurira n'iya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages