00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagombaga guhangana- Perezida Kagame kuri Habyarimana wanze ko impunzi z’Abanyarwanda zitaha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 July 2026 saa 05:45
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko atari kwemera ko Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994 akomeza kwima impunzi z’Abanyarwanda uburenganzira bwo gutaha, bityo ko ari yo mpamvu we na bagenzi be barwanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n’intore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Yasobanuriye uru rubyiruko amateka mabi igihugu cyanyuzemo, yatumye Abanyarwanda benshi bahungira mu mahanga kuva mu 1959 ubwo habaga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiraga ubwoko.

Ati "Njye ntabwo nagize amahirwe yo guhera nk’aha ngaha muhereye mwebwe, yo kubabwira ngo ariko hano hari itorero, mu itorero bagira batya, ashwi! Nta torero nigeze njyamo. Aho narigiriyemo, ntabwo ryitwaga itorero. Nari ndi aho nshakisha ’ariko hari ikibazo. Umuntu yagira ate’?"

Perezida Kagame asobanuye ko yabaye muri Uganda kuva ari hagati y’imyaka ine n’itanu kubera aya mateka, atangira gushakisha icyo yakora ubwo yari afite imyaka 20 cyangwa 21, ageze muri 23 ahura n’abantu bavugaga ko bafite ikibazo bagomba gukemura, bahuza imbaraga.

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko gutangira gutekereza ku nyungu zarwo no kuziharanira hakiri kare, iz’imiryango yarwo ndetse n’igihugu muri rusange, arushimira ko rwafashe icyemezo cyo kujya mu itorero kugira ngo rwigishwe indangagaciro zikwiye Umunyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yabajije Indangamirwa niba zaramenye kurasa imbunda zidahusha, zisubiza ko zibizi, azibwira ko ari ibintu byiza ariko ko imbunda ikoreshwa mu gihe gikwiye, kandi ko idapfa kurasa ibibonetse byose.

Ati "Bigira igihe. Icyo gihe iyo kitageze aho ugomba kwitabaza intwaro, nta mpamvu yo kuyikoresha. Igihe iyo kigeze, kigera mu buryo bwa rusange, ntabwo kigera ku muntu umwe gusa. Kigera iyo abantu bambuwe uburenganzira bwabo, bakagezwa kure nk’aho twagejejwe, abantu bagashakisha ubundi buryo ibyo byakemuka, ubwo buryo bukabura, bikaba kuvuga ngo ‘Noneho urabizi? Tugiye kubipfa’.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo bigeze aho umuntu abuza undi uburenganzira, akabuza igihugu amahoro, ikigomba gukurikiraho ari kumusaba amahoro, byakwanga hagakoreshwa intwaro nk’uko byagenze mu rugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990.

Yavuze ko mu gihe we na bagenzi be bari impunzi, bavugaga ko badakwiye kuguma mu buhungiro, abo muri Leta ya Habyarimana bagera muri Uganda bakavuga ngo “Ariko igihugu ni gitoya. Abo ngabo ntabwo babona aho bajya.”

Perezida Kagame yagaragaje ko bitari gushoboka ko impunzi z’Abanyarwanda zibuzwa gutaha mu gihugu cyazo, ngo abahoze muri Leta ya Habyarimana batekereze ko n’abazikomokaho bose bazaguma mu mahanga kandi bafite igihugu.

Yasobanuye ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rugitangira, yabwiraga abo bari kumwe ko nta rubanza ashyira ku gihugu cyabakiriye kabone n’ubwo cyari kubafata nabi, ahubwo ko yarushyize kuri Leta yanze ko bataha.

Ati “Uwo nari mfitanye ikibazo na we ni uwagombaga kugena uburenganzira bwanjye mu gihugu cyanjye, akabumbuza. Uwo twagombaga guhangana, ni ko byagenze. Ntabwo najya gushoza intambara mu bo twahungiyemo ngo hari ibyo batampaye cyangwa batanyemereye. Oya, bashatse babikora, bashatse babiguha n’iyo waba uvuga ngo ntabwo ari byiza ariko nyirabayazana ni uwakubujije amahoro mu gihugu cyawe.”

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko muri byinshi rukwiye kwiga ari ukumenya uko ruharanira uburenganzira bwarwo, rukamenya ko nta muntu ukwiye kurubwira uko rugomba kubaho, ngo abwire Abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Perezida Kagame yaganiriye n'intore z'Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro
Urubyiruko 769 ni rwo ruri gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro
Perezida Kagame yaganirije intore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo
Perezida Kagame yavuze ko we na bagenzi be batari kwemera kuguma mu buhungiro kandi bafite igihugu bakomokamo
Perezida Kagame ari kumwe n'intore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, afatana ifoto y'urwibutso n'umwe mu ntore ziri gutorezwa i Gabiro
Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda (ubanza ibumoso), Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye baganira
Abayobozi bakuru b'u Rwanda bafatanye ifoto y'urwibutso n'intore ziri guhugurirwa i Gabiro
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye (ibumoso), Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda baganira
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, akurikiye uko igikorwa kiri kugenda
Bamwe mu ntore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo babajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye by'ibyo bifuza kumenya
Perezida Kagame yasobanuriye urubyiruko impamvu y'itangizwa ry'urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amafoto: Pacifique Himbaza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages