00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasigajwe inyuma n’amateka yahigiye gutwara Abanyaburayi isoko ry’imishito

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 24 January 2015 saa 12:36
Yasuwe :

 Umuryango w’abantu 9 awutungishije kubaza imishito  Abajisha icyuma gihata ibirayi, atumbiriye imashini  Yifuza inguzanyo y’ibihumbi 100 ngo atere imbere, na miliyoni 3,5 ngo yubake uruganda  Yigobotoye kubumba inkono, yihangira umurimo wo kubaza imishito  Atumbiriye uruganda kandi ngo icyo yifuje ntiyaryama atakigezeho
“Namaze kubona iyo nguzanyo natangira kwizigama ngahita ngura imashini, kuko nifuza guhangana na bariya bazungu… Uwampa nka miliyoni 3,5 nakora ntikoresheje nkaba (…)

 Umuryango w’abantu 9 awutungishije kubaza imishito
 Abajisha icyuma gihata ibirayi, atumbiriye imashini
 Yifuza inguzanyo y’ibihumbi 100 ngo atere imbere, na miliyoni 3,5 ngo yubake uruganda
 Yigobotoye kubumba inkono, yihangira umurimo wo kubaza imishito
 Atumbiriye uruganda kandi ngo icyo yifuje ntiyaryama atakigezeho

“Namaze kubona iyo nguzanyo natangira kwizigama ngahita ngura imashini, kuko nifuza guhangana na bariya bazungu… Uwampa nka miliyoni 3,5 nakora ntikoresheje nkaba umukire.”

Aya magambo ni ay’umugabo witwa Nibose Jean d’Amour, afite umugore n’abana barindwi, akaba umwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Cyaruzinge mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo.

Nibose n'abana be babaza imishito

Avuga amagambo make, ashyize ibikorwa imbere kandi afite intumbero ikomeye yo gushinga uruganda rwe bwite, ruzatunganya kinyamwuga imishito yotswaho inyama, agahaza isoko ryo mu Rwanda ntirwongere guhendwa n’ibivuye mu mahanga.

Amateka ya Nibose ntatandukanye n’ayabandi basigajwe inyuma n’abateka bose.Mbere yari atunzwe n’ububumbyi ndetse n’ubuhinzi, ariko ngo bamaze kwimurirwa muri uyu mudugudu wa Cyaruzinge babuze imirima yo guhinga, kubumba nabyo bitangira kubagora kuko batari bakegereye ibumba, ahitamo kwihangira umurimo wo kubaza imishito.

Nk’uko uyu mugabo abivuga, ngo gukura amaboko mu mufuka akihangira umurimo yabitewe no kwanga kwandavura yanduranya asabiriza, ikindi kandi ngo umuryango we ni mugari ku buryo yasanze ataguye ubwenge ngo yihangire umurimo ubyara amafaranga byamugora kuwubonera ibyangombwa byose.

Avuga ko agitangira byari ‘ugupfundikanya’kuko yabazaga imishito y’amafaranga nka 1000 gusa, gusa ngo ubu ageze ku rwego rwo kubaza imishito 2000, yayigurisha agakuramo amafaranga ibihumbi 10,000 frw kuko umwe awugurisha ku mafaranga y’u Rwanda 50.

Imishito imutunganye n’umuryango we….

N’ubwo yifuza iterambere riruseho, Nibose Jean d’Amour yemeza ko amafaranga akura muri iyi mishito abajisha icyuma gihata ibirayi amutunze neza n’umugore we n’abana babo barindwi.

Ati “Imishito tubaza ku munsi tuyikuramo nibura amafaranga ibihumbi 5 buri munsi, ayo akadufasha kubona ibidutunga, ibyo twambara, abana bose bariga kandi n’u n’umugore wanjye ntacyo akenera ngo akibure.”

N’ubwo arya akaryama, uyu mugabo asanga bidakwiye kurangirira aha kuko yifuza iterambere rifatika.Avuga ko ku ikubitiro akeneye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100, akabasha kurangura umurima w’imigano kugira ngo abashe kongera umubare w’imishito akora ku munsi n’amafaranga yiyongere.

Yagize ati “Nkeneye ibikoresho bihagije. Nkubu mbonye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100, nayafata nkarangura urugano rwose nkajya njywanwa no gutema gusa ku buryo umusaruro mbona wakikuba nibura gatanu.”

Yunzemo ati “kuko mfite abakiriya benshi ndamutse mbonye imigano ihangije nabasha kubona amafaranga ahagije, nkajya nyizigama kugeza ngeze ku rwego rwo kwigurira imashini nkava kuri ibi byuma tubajisha bidutema.”

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Nibose yavuze ko kuri we yemera ko byose bishoboka, kandi ngo yizera ko “Ingorofani ibyara indege”, akabishingiraho adashidikanya ko uruganda rukora imishito ahorana mu ndoto azarushinga vuba bidatinze.

Uyu mugabo yagaragaje ko agize amahirwe akabona aho akura inguzanyo ya miliyoni 3,5 (frw) yahita akabya inzozi ze z’uruganda, kandi ngo iyo nguzanyo nayo atayibonye bitamukoma mu nkokora mu ntego yihaye yo kwambura isoko ry’imishito abanyamahanga baryikubiye.

Yagize ati “Namaze kubona iyo nguzanyo natangira kwizigama ngahita ngura imashini, kuko nifuza guhangana na bariya bazungu… Uwampa nka miliyoni 3,5 nakora ntikoresheje nkaba umukire…ariko ntanayibonye nzizigama kugeza mbonye ayo kubaka urwo ruganda nkubwira.”

Mu rugo rwa Nibose buri wese ni umubaji w’imishito, uhereye ku mwana w’imyaka irindwi, buri wese yaguriwe icyuma abajisha imishito afasha se.

Magingo aya, urugo rwa Nibose rufatwa nk’urwishoboye muri uyu mudugudu batuyemo, kandi bitewe n’uburyo abakeneye imishito baza ari benshi, bigaragara ko adacitse intege inzozi ze yazikabya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages