00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwashunguye inyandiko z’ubwiru agiye guhishura ibyahishwe n’u Bufaransa ku bufasha bwahaye Interahamwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 20 June 2017 saa 01:27
Yasuwe :

Uwahawe akazi na Perezidansi y’u Bufaransa mu 2015 ngo ashungure inyandiko zigaragaza umubano wabwo n’u Rwanda hagati ya 1990-1995, agiye gushyira hanze amakuru akomeye yagizwe ubwiru, yerekana ubufasha iki gihugu cyahaye Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nkuru izaba ifite umutwe ugira uti ‘Ibyaha byacu muri Afurika’ [Nos Crimes en Afrique], izasohoka ku wa 28 Kamena uyu mwaka mu kinyamakuru La Revue XXI, cyandikirwa mu Bufaransa kuva mu 2008, igaragaza ibikorwa by’ingabo zari muri Opération Turquoise, uko Guverinoma y’u Bufaransa yashyize ku ibere abakoze Jenoside n’ibindi bikorwa bigayitse bwakoze mu bihugu nka Senegal.

Nyuma y’igitutu gikomeye cy’Abanyarwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside, muri Mata 2015 Perezida François Hollande, yatangaje ko bagiye guhishura inyandiko zerekeranye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, uwahishuye aya makuru ni umwe mu bahanga mu bya mudasobwa wahawe akazi ko kuyungurura no gushungura ibizirimo.

Uyu mugabo yabwiye La Revue XXI cyashinzwe n’Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yandikira ikinyamakuru Le Figaro, ko yabashije kubona inyandiko zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside no mu gihe cya Opération Turquoise, nkuko Jeune Afrique ibitangaza.

Hari aho azagaragaza uko muri Opération Turquoise, ingabo z’u Bufaransa zahawe amabwiriza yo kongera guha intwaro Abahutu bambukaga umupaka w’u Rwanda n’icyahoze ari Zaïre ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na bo bari bamaze gukora Jenoside mu mezi atatu yabanje.

Muri iyi nkuru ndende azavugamo inyandiko nyinshi yavumbuye zabwiraga ingabo z’u Bufaransa kudakurikiza amabwiriza yo gutabara abari mu kaga zari zahawe na Loni ahubwo zigahitamo gufasha abakoze Jenoside zibaha intwaro.

Hazanagarukwa kandi ku buryo ubutegetsi bwariho mu Bufaransa bwabwiwe n’Urwego rwari rushinzwe iperereza hanze y’igihugu (DGSE), ibyakorwaga n’Abahutu bo ku ruhande rwa Habyarimana wari inshuti y’akadasohoka y’iki gihugu ndetse n’ubwicanyi bakoreraga Abatutsi kuva muri Mata 1994, ariko iyi ntabaza ikimwa amatwi.

Ku mpamvu yo kuba hari inyandiko u Bufaransa bwahisemo gukomeza kugira ubwiru harimo n’izingizi, uyu mugabo asobanura ko bwangaga ko biba ikibazo gikomeye ku Bafaransa bazigaragaramo.

Iyi nkuru ishingiye cyane ku kugaragaza ibinyoma by’abayobozi b’u Bufaransa ku makuba n’ubwicanyi bagizemo uruhare muri Afurika, izanavuga ku ruhare rw’iki gihugu mu bwicanyi bwo mu nkambi ya Thiaroye muri Senegal, aho ababarirwa muri mirongo bishwe n’ingabo z’u Bufaransa bazira ko basabye guhabwa pansiyo nk’iya bagenzi babo b’Abanyaburayi bafatanyije kurwana intambara ya kabiri y’Isi.

Aya makuru y’uyu mugabo azashimangira ibyigeze kuvugwa n’Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry, watanze ubuhamya bw’ibyo yabonye, akemeza ko we ubwe yiboneye n’amaso ye, ingabo z’igihugu cye cy’u Bufaransa, ziha intwaro interahamwe n’abasirikare ba FAR, zikareka Abatutsi bahigwaga bagakomeza kwicwa zirebera.

U Bufaransa bwaranzwe no guhakana

Abategetsi b’u Bufaransa bakunze kumvikana bahakana uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu bindi bikorwa bigayitse ku mugabane wa Afurika.

Muri Mutarama umwaka ushize, Jean-Claude Lafourcade wari uyoboye ingabo z’u Bufaransa muri Opération Turquoise, yabwiye umucamanza Claude Choquet ko yavuze ko baje mu Rwanda batagamije gufasha ingabo zari iza Habyarimana.

Yanashimangiye ko nta ntwaro izo ari zo zose zigeze zitangwa n’ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise ziziha Interahamwe kandi aho izo ngabo zari ziri nta bwicanyi bwigeze buhabera.

Abasirikare b'Abafaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .