00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari Meya wa Rubavu yagizwe umwere kuri ruswa

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 25 June 2015 saa 04:19
Yasuwe :

Sheikh Bahame Hassan wari Meya wa Rubavu yagizwe umwere ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho, byatumye afungwa kuva muri Werurwe 2015, uwamushinjaga aryozwa icyaha wenyine.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwagize umwere Sheikh Bahame Hassan wahoze ari Meya w’ako karere ku cyaha cya ruswa yaregwaga, n’aho Kayitesi Judith wari noteri w’Akarere akatirwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 8,000,000.

Nyuma yo gusuzuma ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ibyavuzwe na Kayitesi Judith wamushinjaga, Urukiko rwasanze nta bimenyetso bidashidikanywaho, bihamya ko Sheikh Bahame Hassan yakoze icyaha cya ruswa yari akurikiranyweho, bityo rumuhanaguraho icyaha, runategeka ko ahita arekurwa.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuriye urukiko mu kugaragaza uburyo icyaha cyakozwemo, ku itariki ya 18 Werurwe 2015, Kayitesi wari noteri w’Akarere yafatiwe mu cyuho yakirira ruswa, ayihawe na Mukamitari Adrienne, umushoramari washakaga guhabwa ikibanza cy’ahahoze ingoro ya MRND i Rubavu.

Sheikh Bahame yafashwe kuwa 22 Werurwe, hamwe na Judith Kayitesi bashyikirizwa ubushinjacyaha kuwa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015.

Kayitesi yabwiye Ubushinjacyaha ko iyo ruswa yayitumwe na Sheikh Bahame wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ibyo aza no kubisubiramo imbere y’Urukiko, aho yanavuze ko afite amajwi abihamya. Urukiko rwarabisuzumye, rusanga ari ibinyoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages