Ni igitabo yamuritse ku wa 29 Kanama 2026, aho yavuze ko nubwo cyasohotse mu rurimi rw’Icyongereza ateganya kuzagishyira mu Kinyarwanda no mu Gifaransa.
Iki gitabo gifite paji 346, ‘stoicism’ ivugwamo ni ‘philosophie’ ya kera ishimangira kwimenya no gukoresha neza ubushobozi umuntu afite, bikamurinda guhindurwa n’ibiba adashobora guhindura kandi akabyitwaramo neza binyuze mu gufata ibyemezo bishingiye ku ndangagaciro ziboneye.
Uwanziga agaragaza ko zimwe mu ndangagaciro zagiye ziranga Abanyarwanda n’Abanyafurika zishobora gutanga isomo ku Isi ya none.
Ati “Mu ndangagaciro nyarwanda harimo agaciro, ikinyabupfura no kwihangana. Ni indangagaciro twahoranye kandi ubu tuzwiho kugira ubudaheranwa cyane twasangiza Isi. No muri Afurika dufite byinshi byiza nakubiye muri iki gitabo byabera isomo abandi.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rudakwiye gutuma Afurika ikomeza gufatwa nk’ahantu abantu bahishwa mu bitabo.
Ati “Turasoma ariko ku rwego rudahagije rwose urubyiruko tugomba kubihindura. Afurika dufite amateka akomeye n’ibindi byiza byo gusangiza Isi.”
Uyu mwanditsi agaragaza ko igitabo kigamije gukoresha ubumenyi bwa Afurika kugira ngo ibikubiye mu myigishirize ya ‘Stoicism’ bitange umusanzu mu kugira imibereho ishingiye ku ndangagaciro kandi umuntu agatera imbere.
Mu ndangagaciro avugamo harimo kwihangana mu bihe bikomeye, kubahana, gufashanya, kugira uruhare mu mibereho myiza y’abandi, kubaka ubumwe no kuyobora ugamije ibyiza bya rusange birenze inyungu zawe bwite.
Iki gitabo kandi cyibanda ku buyobozi buboneye n’imico myiza, aho gishimangira ko kuyobora atari ugufata umwanya cyangwa kugira ububasha gusa, ahubwo ko bisaba kugira inshingano, kwiyubaha no kubaha abandi.
Harimo kandi isano hagati yo kwiyubaka nyuma y’ibyago by’umwihariko bikaba bihura n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo nk’uko Uwanziga yabisobanuye.
Ati “Twahuye n’ibibazo bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Reba nk’umubyeyi wabuze byose muri Jenoside, umugabo n’abana be baricwa kandi ari cyo kintu cy’agaciro yari afite, ariko agahitamo gukomeza kubaho. Biragoye kubishyira mu nyuranwenge ngo ubyumve, ariko habayeho guhitamo kurenga ibyabaye no gukomeza kubaka Igihugu.”
Iki gitabo cyatangiye kugurishwa ku nzu zicuruza ibitabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!