00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamariya Léontine wahize abandi mu bizamini bya Leta yagiye kwiga muri Jordanie

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 19 September 2026 saa 01:19
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, Uwamariya Léontine wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Bwami bwa Jordanie aho agiye gukomerezayo amashuri yisumbuye.

Kugira ngo uyu mwana ajye muri Jordanie, byaturutse ku bizamini yakoze muri Gicurasi mbere y’uko akora ikizamini cya leta.

Ubusanzwe u Rwanda rufitanye imikoranire mu by’uburezi n’ishuri ryitwa King’s Academy, rimwe mu mashuri akomeye yo muri Jordanie yigisha Siyansi. Ryashinzwe mu 2007 n’Umwami Abdullah II wa Jordanie.

Ubwo bufatanye bumaze imyaka itanu. Buri mwaka, abahanga muri Siyansi bo mu Rwanda bakora ibizamini bibemerera kuba bajya kwiga muri iri shuri.

Muri Gicurasi, Uwamariya yatoranyijwe mu banyeshuri bane mu gihugu basanzwe batsinda amasomo ya Siyansi. Harebewe ku manota bagize mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa Gatatu.

Itsinda ry’abarimu bo muri Jordanie ryaje mu Rwanda, riha ibizamini abo bana bane rishakamo babiri. Ibizamini byakozwe harimo icyanditse n’icyo kuvuga.

Ni aho Uwamariya yavuye atsinda na mbere y’uko atsinda ikizamini cya leta. Bivuze ko kujya muri Jordanie kwe ntaho bihuriye n’ikizamini cya leta yatsinze akaba uwa mbere.

Usibye we wagiye muri Jordanie, undi muhungu watsinze iki kizamini yiga mu Mujyi wa Kigali muri St André ndetse yari muri batanu ba mbere mu bizamini bya leta mu masomo ya Siyansi.

IGIHE yavuganye na Minani Cyprien, umubyeyi wa Léontine, agaragaza ko umuryango wishimiye amahirwe uyu mwana abonye yo gukomeza amashuri. Ati “Birashimishije.”

Mu bizamini bya Leta, Uwamariya wigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98,7%, anganya Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.

Mu muhango wo guha ibihembo abagize amanota meza ku rwego rw’igihugu wabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026, Uwamariya ntiyagaragaye, biteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe, Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko habayeho ikibazo cy’itumanaho, kuko umukozi wari ubishinzwe yahamagaye ababyeyi ba Uwamariya ariko ntibaboneka ku murongo wa telefone.

Uwamariya Léontine yerekeje muri Jordanie mu rukerera
Ntaho kujya kwiga muri Jordanie kwa Uwamariya bihuriye n'amanota yagize mu bizamini bya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages