Aganira na Televiziyo y’u Rwanda ku mikorere y’iri koranabuhanga, Ntawuruhanga yagize ati “iyo batashye basiga bafunguye iri koranabuhanga ku buryo iyo umuntu yinjiye mu cyumba, ibyuma bihita bisakuza cyane, ariko iyo uhagaze hamwe ntiwinyeganyeze [ibyuma] biraceceka, ariko yakwinyeganyeza gato bikongera bigasakuza.”
Bamwe mu bakoresha ubu buryo bavuga ko iri koranabuhanga ryabafashije cyane, bakavuga ko ridahenze ukurikije akamaro ribafitiye.
Umucungamutungo w’ishuri rya GS Bushoki rikoresha iri koranabuhanga mu gucunga umutekano waryo, Iribagiza Marie Claire, yavuze ko iri koranabuhanga ribafasha mu gucunga umutekano wa mudasobwa zari zikunze kwibwa n’abajura.
Yagize ati:” hari hamaze igihe hagaragara ibibazo byinshi, abajura bakiba mudasobwa [kandi] barabigize karande ku buryo wabonaga ikigo cyabanje hazakurikiraho n’ikindi. Ubu rero hari izi nzogera (alarm) zo kunganira abazamu bacu”.
Yongeyeho ko kuva Ntawuruhunga yashyiramo izo nzogera byakemuye ikibazo cy’ubujura burundu ndetse bigatuma n’andi mashuri atangira gukoresha iryo koranabuhanga, ati “kandi koko kuva icyo gihe nta bindi bibazo [by’ubujura] twongeye kugira, kubera ko n’ibindi bigo byatangiye kurikoresha. [Ubu] nta kajagari kongeye kugaragara ko kwiba mudasobwa".
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yavuze ko iri koranabuhanga rifatiye runini ibigo by’amashuri ndetse rinateza imbere uyu mwarimu warishinze.
Yagize ati ”amaze kwerekana ko abishoboye, twahoranye ibibazo binyuranye byo kwiba mudasobawa mu mashuri n’ibindi. Icyo gihe twakoze inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri dusanga ibyo akora bishobora kurinda mudasobwa hanyuma tumuhuza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo byibura ibigo byo muri Rurindo bibe birinzwe, ariko nawe abibonemo inyungu".
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko hagiye gushirwaho ibigo mu mijyi yunganira Kigali, aho umuntu uzajya aba afite ikoranabuhanga yahimbye azajya arijyana maze Leta ikarimugurira.
Uyu mugabo amaze gushyira ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu bigo bisaga 150 mu turere twa Rurindo, Gicumbi, Gisagara, na Huye, aho arigurisha ibihumbi 130 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!