00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere tw’u Rwanda tugiye gushyirwamo amacapiro y’ibitabo bikubiyemo integanyanyigisho za Leta

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 August 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko mu gihe cya vuba hagiye gushingwa amacapiro y’ibitabo biri mu nteganyanyigisho y’Igihugu mu turere twose, mu rwego rwo korohereza amashuri yigenga kubona aho abigurira n’abandi babikeneye muri rusange.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Kanama 2026.

Ubusanzwe REB icapa ibitabo biri mu nteganyanyigisho bigenewe ibigo byose bya Leta n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano, ndetse ikabibagezaho ku buntu.

Gusa amashuri yigenga na yo aba akoresha integanyanyigisho ya Leta, nubwo aba ashobora kongeramo n’andi masomo bitewe n’imiterere y’uko yigisha.

Bivuze ko na yo akenera ibitabo byemejwe na REB, ariko yo akabyigurira kandi nta macapiro ahari aba yarabicapye ahubwo nyuma yo kugura ‘soft copies’ z’ibyo bitabo, buri shuri rireba uko ryicapishiriza ibitabo gusa ubu buryo buba bugoye cyane ku bigo bikorera mu ntara.

Dr. Mbarushimana yavuze ko iki kibazo bagiye kugikemura hashyirwaho amacapiro mu turere twose, ndetse ko bageze kure gahunda yo kwemerera abazabikora.

Ati “Ku rwego rw’Igihugu hari amasosiyete yatoranyijwe, ariko bigeze ku cyiciro cya nyuma cyo kuyemeza burundu. Azajya acapa ibitabo kuva ku mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Niba ishuri ryigenga rishaka ibitabo, ababyeyi cyangwa n’abandi bose babibone hafi. Bazakoresha uko bashoboye kose bakorere mu turere twose.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ibi bizakorwa mu ntangiriro za Nzeri 2026, bivuze ko umwaka w’amashuri wa 2026/27 ushobora gutangira ayo macapiro yaratangiye gukora.

Icyakora, kuko ikibazo cy’ibitabo bitaboneka uko bikwiye mu mashuri kitari mu yigenga gusa, Dr. Mbarushimana yavuze ko no mashuri ya Leta asanzwe ashyikirizwa ibitabo ubu hari izindi mbaraga ziri gushyirwamo.

Yagaragaje ko gushyira ibitabo mu ikoranabuhanga ari cyo cyabanje gukorwa, kugira ngo ibigo bibikeneye kandi bitaroherezwaho ibitabo bibe bikoresha ibyo, aho hanatangwa ‘projecteurs’ na mudasobwa kugira ngo abarimu bafungurireho ibyo bitabo bigishe.

Igikuru muri ibyo ariko ni ugushyira murandasi mu mashuri, kugira ngo iryo koranabuhanga rikoreshwe mu buryo bworoshye, aho ibigo bimaze kugerwaho na murandasi ya Starlink ubu birenga 61% kandi REB yahamije ko uyu mwaka uzarangira ibigo bisigaye byose byayihawe.

Mu turere twose tw'u Rwanda hagiye gushingwa amacapiro y’ibitabo bikubiyemo integanyanyigisho ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages