Ubu bumenyi buratangwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire.
Uturere ubusanzwe twabonaga amafaranga avuye mu misoro itugenewe andi tukayakura mu ngengo y’imari twahabwaga na Leta, gusa ubumenyi amahugurwa ari guhabwa abahagarariye uturere, azafasha kubona amafaranga aturutse no mu zindi nzego.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Gatete Claver, yavuze ko ubwo bumenyi buzafasha uturere kwihutisha iterambere ryatwo kuko tuzaba dufite ubumenyi bwo kwaka no gukoresha neza inguzanyo.
Yagize ati “Inzego z’ibanze zizabasha kugira uburyo bundi bwo kubona amafaranga avuye mu baturage no ku isoko ry’imari n’imigabane kandi ubu bumenyi bahabwa buzabafasha gucunga neza ayo mafaranga bikazatuma iterambere ryabo ryihuta.’’
Umuyobozi wugirije w’Ishami rya Loni ryita ku miturire, Dr. Aisa Kirabo Kacyira yavuze ko ubumenyi abayobozi b’inzego z’ibanze bari guhabwa bizabafasha kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yavuze ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha mu kunoza imishinga y’iterambere.
Yagize ati “Tugiye gufatanya n’abikorera tunoza imishinga myiza tukayakira inguzanyo. Inyungu zizava muri iyo mishinga zikishyura inguzanyo zizajya ziba zatswe.’’
Yasoje agaragaza ko hari Sosiyete batangije yitwa Kirehe Investment Group ifite imishinga imwe n’imwe nk’Isoko rya Kijyambere (Cross border trade market), akemeza ko ubu buryo buje kubafasha kunoza ibyabagoraga kugeraho.
Ishami rya Loni rishinzwe imiturire (UN-Habitat) risanzwe ritanga ubumenyi nk’ubu mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu Rwanda impuguke za UN Habitat zizahamara iminsi itanu ziganira n’abahagarariye uturere 30 n’Umujyi wa Kigali kuva kuwa 11 kugeza 15 Gicurasi.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye



















TANGA IGITEKEREZO