Uturere twashyizwe mu kato ni Rulindo, Burera, Gicumbi Kirehe,Kayonza na Rwamagana.
Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, RAB yandikiye utu turere dutandatu ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, idusaba gukumira indwara y’Ubuganga bwo mu kibaya cya rift (RVF).
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yagize ati “Nshingiye kandi ku bisubizo by’ibizamini bya laboratwari byafashwe ku nka zororewe mu Karere ka Kirehe, Kayonza, Gicumbi, Rwamagana, Rulindo na Burera, ibizamini bikaba byaragaragaje ko ayo matungo yanduye indwara y’ubuganga bwo mu Kibaya cya Rift.’’
Dr. Uwamahoro yasabye abayobozi b’uturere gukumira indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya rift, bashyira mu bikorwa ingamba zirimo kwihutira kumenyekanisha itungo ryose rikekwaho cyangwa iryagaragaje ibimenyetso by’indwara y’ubuganga birimo umuriro mwinshi, itungo ryananiwe, itungo riva amaraso mu myanya iyo ariyo yose cyane mu mazuru.
Amatungo yose yuza arimo inka, ihene n’intama ari mu turere twavuzwe haruguru azaguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi. Inka,Ihene n’Intama zose zigomba gukingirwa iyi ndwara mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Aborozi bashishikarijwe gukoresha imiti yica imibu ikwirakwiza iyi virusi mu gufuherera amatungo yabo nibura kabiri mu cyumweru, kwambara imyenda n’ibikoresho by’ubwirinzi ku bantu bita ku matungo akekwaho uburwayi kugira ngo batandura iyi ndwara.
RAB yavuze ko kandi kubaga Inka, Ihene n’Intama bihagaritswe muri utu turere dutandatu kugeza igihe hazakorerwa isuzuma rizemeza ko kubaga aya matungo byasubukurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!