Ni amasezerano azashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu, birimo ko abo muri IYF bazaza guhugura abarimu ba UTB ubwo buryo butuma umunyeshuri yiyumvamo icyizere n’ubushobozi; kubwigisha abanyeshuri no kohereza inzobere zizahugura abarimu bo muri kaminuza zo mu Rwanda.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano kuri uyu wa Kane, Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte yagize ati “Aba ni abantu bafite uburyo bushya bw’imyigishirize […] Twigisha uburyo bujyanye no gukora iyo mirimo (amasomo bigisha) mu buryo busanzwe ariko ubu harimo igishya kigiye kuzamo cyo kwigisha umuntu guhindura imitekerereze, imyumvire n’imikorere. Ni uburyo buje kwiyongera ku buryo dusanganywe mu myigishirize yacu, ko umuntu adatungwa gusa n’uburyo bw’imyigire ahubwo kubaka umutima, imyumvire, imitekerereze bye bifite agaciro k’inyongera ku myigire ye.”
Yakomeje avuga ko ubwo buryo buzubaka icyizere mu banyeshuri bukanafasha kaminuza gusohora abanyeshuri biyumvamo ubushobozi bwo buri hejuru.
Umuyobozi wa IYF, Seong Hun Kim, yavuze ko icy’ingenzi muri aya masezerano ni ugushaka ugukorera hamwe, anahamya ko ubwo buryo bw’imyigishirize buzatanga umusaruro.
Yagzie ati “Ubu buryo bukubiye muri aya masezerano bwagize akamaro n’amahirwe ku banyeshuri n’urubyiruko bo muri Koreya kandi nizeye ko ari nako bizagenda ku Banyarwanda. Koreya yahoze ari kimwe mu bihugu bikennye cyane ariko cyaje gutera imbere mu buryo bwihuse; ndatekereza ko nidusangira ibitekerezo byiza bikubiye mu guhuza urubyiruko rwo muri Koreya no mu Rwanda bizaba byiza cyane kuko bazajya bokorana bya hafi bikabafasha kugera ku bikorwa bishimishije.”
Aya masezerano yasinywe nyuma y’inama yahuje abayobozi ba kaminuza zitandukanye zigenga, igamije gutegura isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yo gusangira udushya dufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe.
UTB isanzwe itegura ibikorwa bifasha abayigana kubona uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku bushakashatsi nk’uko abayobozi bayo babigarutseho mu nama yo mu Ukwakira 2017, yari yateguwe ku bufatanye n’Umuryango uharanira kubaka uburezi Nyafurika ndengamipaka bushingiye ku bushakashatsi(ANIE: Africa Networking for Internationalization of Education), ihuza impuguke, inararibonye n’abashakashatsi mu burezi.



















TANGA IGITEKEREZO