Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022.
Abahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane basoje icyiciro cya kabiri cya kabiri cya kaminuza, bahamya ko bahawe ubumenyi buzatuma bitwara neza ku isoko ry’umurimo kandi ko batazatenguha iyi kaminuza. Ngo biteguye kubukoresha neza mu gutanga serivisi nziza kandi bagakorera ku gihe.
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Munana Gilbert, yashimangiye ko bakomeje gutanga umusanzu mu gushyigikira no kuzamura uburezi bufite ireme, buganisha ku kwihutisha iterambere mu gihugu no ku isi.
Yagize ati "Kaminuza ya UTAB ifite imishinga yo gutegura ikigo cy’icyitegerezo mu buhinzi, mu by’imirire kizatuma hongerwa agaciro mu buhinzi no kurwanya imirire mibi mu Banyarwanda, kandi bikazakurura ba mukerarugendo mu gihugu. Turifuza kandi kubungabunga ibidukikije kandi tuzabigeraho no kwagura ibikorwa remezo bya Kaminuza ya UTAB. Icya mbere ni gutanga uburezi bufite ireme."
Musenyeri Nzakamwita Servilien akaba n’umuvugizi mu mategeko wa UTAB, yashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bwashyigikiye ko iri shuri ritangira mu gihe batari banafite inyubako zihagije, kuri ubu bakaba bamaze kwiyubakira amashuri agezweho.
UTAB itanga impamyabumenshi mu bijyane n’ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho, uburezi no guhangana n’imihindagirikire y’ikirere mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Babafite intumbero yo kwigisha no gutanga impamyabumenyi mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza, Master’s Degree.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje yashimye uburyo iri shuri ryiyemeje gutanga uburezi bufite ireme.
Yasabye abanyeshuri basoje amasomo gutanga umusaruro uhagije mu gihugu.
Ati "Twebwe ntabwo dushaka umugani uvuga ko umwana apfa mu iterura, hari imico mibi igomba gucika mu burezi, nko gukopera, kuko umuntu wakopeye nta kintu yakwigisha hanze, dukeneye ko mugira ireme ry’uburezi, aho munyura bigaragare ko muzatanga umusaruro kandi neza."
Abayisenga Dorcas wahize abandi mu bari n’abategarugori, ashimangira ko biteguye gufatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.
Yashimangiye ko ubumenyi bahakuye bubaha icyizere cyo guhatana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Abanyeshuri b’indashyikirwa bahize abandi mu kugira amanota ari ku kigero cyo hejuru bahawe ibihembo bitandukanye, harimo za mudasobwa zizabafasha mu kazi n’ibindi bihembo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!