00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UTAB mu rugamba rwo guteza imbere ikoranabuhanga rigendanwa rikungukira abaturage

Yanditswe na Ayera Belyne, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 September 2024 saa 05:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), bwatangaje ko ishyize imbere kwigisha ikoranabuhanga mu buryo buteye imbere kandi bugirira akamaro abaturage bose ku buryo buri muntu azajya abasha gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bigamije iterambere.

Ni ibyagarutsweho mu nama mpuzamahanga yabaye kuri uyu wa 19-20 Nzeri 2024 ihuje abashakashatsi ba za kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Budage, bagamije guteza imbere ikoranabuhanga rigendanwa ngo ribe umusemburo w’iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Munana Gilbert, yagaragaje ko kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama ari amahirwe kuko ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo abantu bose badasigara inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati “Ibintu byose bifite mudasobwa, uzumva mudasobwa y’imodoka, mudasobwa y’ikintu runaka, bihera mu kumva ubwenge karemano ikoranabuhanga riduha mu byuma bisanzwe bihagaze cyangwa ibigendeshwa. Nka UTAB iyi nama ihuriranye n’uko twasabye porogaramu yo kwigisha mudasobwa ku buryo buboneye ku rwego rwa Kaminuza, ku rwego rwo hejuru, iyi nama rero ibitekerezo birimo bizadufasha guteza imbere izo porogaramu.”

Yahamije ko mu masomo bitegura gutanga mu bihe biri imbere, harimo ibyo kuyageza ku muturage ku buryo abasha gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byoroshya ubuzima.

Ati “Twe turifuza ko izo porogaramu ziva mu ishuri zikagera ku muturage, tukavuga ngo umuturage azi akamaro kose k’ibyo telefoni ikora, atari ukuvuga ngo ni kwa kundi urubyiruko rwirirwa rureba amashusho. Umuturage akamenya ko ashobora kuba atuye i Byumba akamenya ko yatumiza ibiribwa bicuruzwa i Kigali bikamugeraho akoresheje telefone.”

Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Uburezi, Eng Pascal Gatabazi yatangaje ko ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu mibereho ya muntu, ku buryo n’ibigikorwa mu buryo butagezweho bikwiye gutezwa imbere.

Ati “Ntidukwiriye kuba tugihinga uko twahingaga kera, dufite ikoranabuhanga ryakabaye rifite icyo riri kutumarira mu buhinzi dukora. Mu gutwara abantu n’ibintu ikoranabuhanga rya camera ryagabanyije impanuka tubona buri munsi kubera ko uriruka icyuma kigufotore.”

“Uba wibereye iwawe ukabikuza amafaranga kuri banki, ukaba wakwishyura umuntu, ibyo byose ni ikoranabuhanga. U Rwanda rwo rusanzwe rwihuta, ni ngombwa ko nta na kimwe tugomba gusigaramo inyuma. Abantu rero iyo bahuye bahuriza hamwe ubwenge bakagirana inama, bakagira ibyo bungurana bagatera imbere. Wasanga ikoranabuhanga ryihuse ahandi tutihuse nka ryo. Ni inshingano zacu rero kwihuta nk’iryo koranabuhanga ubwaryo.”

Yahamije ko bigomba gutangira byigishirizwa mu mashuri ku buryo abantu bajya gukora mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye bagerayo bafite ubushobozi.

Prof Kisangiri Michael wahagarariye umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Icyitegererezo mu Ikorabuhanga mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (CENIT@EA), yatangaje ko iki kigo kimaze gufasha urubyiruko rurenga 148 kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Tuzi uburyo ikoranabuhanga rigendanwa ryahinduye ubuzima bwacu cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, muzi uburyo abantu batakigendana amafaranga, kuko ubu telefone isigaye ari amafaranga”

Yagaragaje ko haba mu Rwanda, Tanzania n’ibindi bihugu byo muri EAC bigikeneye guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo iterambere ry’akarere no kwihuza mu bumenyi birusheho kugerwaho.

Kaminuza zitabiriye iyi nama zirimo izo mu bihugu byo mu Karere nk’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Ghana n’izo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Uburezi, Eng Pascal Gatabazi yavuze ko ikoranabuhanga ryabaye izingiro ry'ubuzima bwa buri munsi
Prof Kisangiri Michael wahagarariye umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Icyitegererezo mu Ikorabuhanga
Baganiriye no ku ngingo zireba ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwita ku bidukikije
Wari umwanya wo kuganira ku buryo ikoranabuhanga rigendanwa ryabyazwa umusaruro
AAbashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Munana Gilbert yavuze ko bifuza guteza imbere ikoranabuhanga mu baturage
Abahanga baturutse muri kaminuza zitandukanye baganiriye ku buryo ikoranabuhanga ryatezwa imbere

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .