00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Usubiye mu gitutsi ni we uba utukanye - Dr. Murangira

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 July 2026 saa 09:59
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abantu bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, avuga ko bazajya babihanirwa kubera ibyo bakora.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BTN TV, aho yavuze ko hari ibintu abantu basigaye bitwaza imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza ibinyoma, avuga ko bigize icyaha.

Dr. Murangira yavuze ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibihuha, baba bameze nk’inzererezi kuko usanga bazirirwaho bareba icyo abantu bavuze bakibyifashisha mu gushotora abantu.

Ati “Ugasanga umuntu afashe ifoto ku mbuga nkoranyambaga zanjye, ntabwo nzi neza ko biguha uburenganzira nawe ukayishyira ahantu. Nimba uyifashe, wiyifata ngo uyiherekereshe andi magambo ashaka kunshotora cyangwa gushotora abandi.”

Yagaragaje ko hari abantu basigaye barwanya Leta cyangwa batangaza amakuru atari yo, gusa bagatizwa umurindi n’abantu bafata ibyo bavuze bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bameze nk’aho bari ku banenga gusa mu by’ukuri bari gukwirakwiza ibyo bavuze.

Ati “Hari abantu bari kuvoma ibintu bibi ahandi hantu bakabizana mu rwego rwo kubigaya ariko muri macye icyo bari gukora ari ukubisangiza abantu be. Ugasanga amagambo yose uko yavuzwe arayazanye ayasangije ibihumbi bye bimukirikirana bitari byabyumvishe.”

Yavuze ko igihe abantu bifuza kugaya amagambo mabi yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, bakwiriye kubikorana ubushishozi.

Ati “Ukwiriye kubikora ariko udakwirakwije, wenda ukavuga ngo ndagaya kanaka ibintu yavugiye ahangaha, singombwa kubisuramo, kuko mu kinyarwanda baravuga ngo usubiyemo igitutsi ni we uba utukanye.”

Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abantu bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages