Nk’uko dusanzwe tubizi twese, Umuntu ndetse n’ibindi Binyabuzima byose bibaho igihe runaka, bikaza kugera ubwo bisaza.
Kuba Umuntu avuka, agakura bikazagera n’aho asaza, ni ibintu bisanzwe. Tukaba twakwibaza niba Abasheshe akanguhe baboneka ku Isi ya Rurema, tubafata mu buryo bumwe cyangwa tubaha icyubahiro kibakwiye.
Hari bamwe bagira bati : Urukwavu rushaje rwonka Abana barwo. Kubaho ku Isi ni uruhererekane, ku buryo uwo ari we wese agira uwo akomokaho, nawe akazagira abamukomokaho uko ibihe bigenda biha ibindi.
Iyo rero Umuntu agize amahirwe yo kuba asheshe akanguhe, kuko hari n’abatagira ayo mahirwe bagatabaruka bakiri bato cyane, dukwiye kumufata nk’Amata y’Abashyitsi, kuko aba yaradukoreye byinshi cyane, noneho akaba arenga duhinguka ngo tumubere aho adashoboye kubera izabukuru.
Hari abandi kubera imyumvire y’ubwibone bagira bati : Urukwavu rushaje ruraribwa. Ibi bivuze ko nta gaciro namba baha Usheshe akanguhe, ku buryo bo bamubonamo Umuzigo ubari hejuru, ndetse bibaye mahire yabavira aho agatabaruka n’igihe kitaragera.
Umwanditsi ukomoka muri Mali Amadou Ampaté Bâ yagize ati : "Muri Afurika, Usheshe akanguhe utabarutse ni nk’Inzu y’Ibitabo Ikongotse (En Afrique, un Vieillard qui meurt, est une Bibliothèque qui brûle)".
Umunyarwanda na we ati : « Utaganiriye na Se, ntamenya icyo Sekuru yasize avuze ». Agaciro duha Usheshe akanguhe, ni ntagereranywa kubera ubunararibonye tumukesha, inama zuje impanuro ndetse n’ubuhanga karemano (Sagesse innée) buba bumurimo.
Uko iminsi igenda ihita indi igataha, ni ko Usheshe akanguhe agenda yunguka Ubuhanga, ku buryo n’iyo havutse ikibazo runaka mu miryango, agishwa inama akarushaho gutanga icyanga cy’ubuzima, akaba urumuri ruboneshereza buri wese ukeneye kurwakira, ndetse n’iyo ari amakimbirane n’imyiryane yose ishobora guhosha mu kanya nk’ako guhumbya.
Kuba uyu Mwanditsi agereranya Usheshakanguhe n’Ibitabo bikungahaye ku bwenge nta gitangaza kirimo. Dufate urugero rw’Ibitabo byitwa Encyclopédie usanga bibitse ubumenyi butandukanye nk’Amateka, Ubukungu… Iyo ibyo Bitabo bitabungabunzwe neza, bikaza kugera aho bizimira, usanga bigoranye kongera kubikoresha mu Macapiro yabyo (Maisons d’Edition) kubera ko biba bihenze cyane. Kuva Imana yarema Umuntu, yamuhaye ububasha busumbye kure ubw’ibindi Binyabuzima byose.
Bidateye kabiri, Muntu yagiye yirara, kugeza n’aho acumuriye uwamuhanze, maze yikura mu bususuruke atera Imana umugongo. Ntabwo Imana yamutereranye, ariko burya Igikorwa cyose kibaye kigira n’Inkurikizi(A toute Action correspond une Réaction).
Kuba Adamu na Eva bararenze ku Mabwiriza bari bahawe n’Imana, byaje kudukurikirana, ndetse Ubuzima bwacu bwa hano ku Isi iteka busozwa n’Imihangayiko tutibagiwe Urupfu.
Ibi rero bikaba bidusaba gusubiza agatima mpembero, tukegera Abasheshakanguhe inzira zikigendwa, tukababungabunga, tukabigiraho byinshi birimo Amateka, Imigani myiza, Gusasa Inzobe, Koroherana, Gutsinda Abakuru (Kutabavuga mu mazina yabo ku Karubanda), Kwigisha Urubyiruko rwacu Imico ijyanye na Kirazira…
Iyo ibi bidakozwe hakiri kare, bikageza n’aho Abasheshakanguhe bigunga kakabura ubaganiriza, tukabaha akato kubera batagifite itoto nk’iryo mu buto, twabishaka tutabishaka tuba dutema ishami twicariye, kandi rizajya kugwa twamaze kuritanga hasi.
Biba bibi kurushaho, iyo Abasheshe akanguhe bacu batabarutse mu buryo butunguranye, kuko muzi ko urupfu rudateguza, tukifuza kugira icyo tubavomamo bitagishobotse kubera uburangare cyangwa se ubupfayongo bwacu.
Kera mu Gihugu cy’u Bugereki hari abantu bitwaga AREOPAGES, b’Inararibonye mu bijyanye n’Amategeko nko muri za Gacaca, aho bagiraga Inama abandi, z’ukuntu bakwitwara kugirango Isi irusheho kuba nziza. Bajya bavuga ngo Agahugu Umuco akandi uwako, ariko icyo twakuramo kitwigisha ni uko nta gihugu na kimwe kitubaha Abakurambere cyangwa Abasheshe akanguhe.
Mu Nama yabereye i Madrid mu murwa mukuru wa Espagne mu mwaka w’2002, aho barebeye hamwe ukuntu Abasheshe akanguhe barushaho kubungabungwa, bagahabwa uburenganzira bwabo bwose bushoboka.
Banaboneyeho gusaba za Leta zigize Isi muri rusange kwita by’umwihariko ku Basheshe akanguhe bazo. Ibi bisaba ko hakorwa Ibarura(Recensement) ry’Abasheshe akanguhe, kugirango harebwe uburyo babakorera ubuvugizi no kubashakira ubundi bufasha, butuma batibona nk’abatereranywe, bigatuma barushaho kwiheba.
Ibi bizatuma Afurika yo ngobyi iduhetse ikomeza kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga no kuba abanyafrika buzuye, kandi barangwa no kutagira icyasha icyo ari cyo cyose.
Tumamye akajisho mu gihugu cyacu ‘u Rwanda’, byaba byiza Minisiteri ifite Umuryango mu nshingazo zayo, ifatanyije n’iy’Umuco, zegereye Abasheshe akanguye mu Turere tw’igihugu, bakabahuriza mu mashyirahamwe atuma barushaho gusabana, gukora imikino ngorora mubiri, gukina nk’Igisoro, Dames n’indi mikino itandukanye.
Igihugu gifite Abasheshe akanguhe benshi kandi beza, batuma n’Urubyiruko rubegereye ruba ruzima. Kubaganiriza, kubereka urukundo, kubereka ko turi kumwe na bo, bituma basunika iminsi yo kubaho, kandi natwe bigatuma tubigiraho ibitari bike.
Nk’ubu muri Afurika, ndetse no mu Rwanda by’umwihariko hari imwe mu ndangagaciro igenda ikendera. Umusore aranyarukira kuri Facebook cyangwa Twitter akaba abonye uwo yita ngo ni Umukunzi, bugacya asaba ko bajya kumumusabira. Nta n’icyumweru kirashira, ati vuba na bwangu mujye kunsabira umugeni, kumukwa, gusezerana ku Murenge,gutebutsa ndetse no gusezerana mu Idini. Ibi byose bigakorwa umunsi umwe rukumbi.
Kubera ko hatabayeho kubanza kumenyana bihagije, ndetse no kwitegura mu buryo bwimbitse iyo Gahunda, mu mezi atatu rwa rugo ngo rwasenyutse, kuko ba nyirarwo nabo umutima wabo utari hamwe.
Dukurikije ingero nziza z’Abasheshakanguhe beza, twarinda Urubyiruko rwacu kwishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’ubwomanzi, kwigana iby’ahandi mu muco bidafite umumaro (Assimilation culturelle inadéquate ), haba mu myambarire cyangwa indi myitwarire isuzuguritse cyane.
Nta Mwangavu cyangwa Ingimbi yakagombye kwiyambika ubusa, amaherena ku basore ku matwi ndetse no ku mazuru ibitsina byombi, imisatsi iboshye (mèches) yuzuye umukungugu, itendera ku mitwe y’abasore bacu.
Tuvugishije ukuri, ntabwo byigeze mu muco Nyarwanda. Dutinyuke tubyamagane, kuko bitwangiriza umuco wacu. Burya ngo ugira umugira inama, aba agira Imana.
Nkaba nakwanzura ino nyandiko ngira inama Abanyarwanda bose, cyane cyane Urubyiruko, ko rwarushaho kubaha Abasheshakanguhe. Mu gihe bazaba batuvuyemo, ntabwo tuzumva ko twabatabye mu nama, ahubwo tuzaba twariteganyirije.
Tuzagira tuti : Usheshakanguhe utabarutse ni inzu y’Ibitabo Irambye (Un Vieillard qui meurt, est une Bibliothèque qui perdure).



















TANGA IGITEKEREZO