Abanyarwanda baba muri Leta za Indiana na Michigan, biganjemo urubyiruko bateraniye mu mugi wa Granger wo muri Leta ya Indiana (USA) mu kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2014.
Muri ibi birori bahembye umunyarwanda witwa Rutsobe Nsengiyumva nk’umuntu wagize ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2014, by’umwihariko ibyo guhuza umuryango nyarwanda mu kwimakaza indagagaciro nyarwanda.
Iki gihembo yahawe cyiswe “Community Service Award” Rutsobe Nsengiyumva yagishyikirijwe mu birori ngarukamwaka bihuza Abanyarwanda batuye muri diaspora ya Midwest ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu Rutsobe Nsengiyumva asanzwe ahagaririye urubyiruko n’umuco muri iyi diaspora. Yashimwe nk’uwagize ubwitange mu bikorwa bishyigikira gahunda z’Igihugu muri Diaspora nyarwanda, uwahuje ubuyobozi n’Abanyarwanda baba hanze n’ibindi bikorwa byinshi yakoze.
Haba mu mbyino, indirimbo, n’imbwirwaruhame zahafatiwe, aba banyarwanda bashishikarijwe gukomeza kwitanga, kurangwa n’Indangagaciro nyarwanda, gukomeza gushyira hamwe no gukunda igihugu.
Habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha hahabwa ikaze abayobozi bashya, hashimwa ikivi abari basanzwe bushije.
Gaetan Gatete, umuyobozi ucyuye igihe, ubu akaba ayoboye Diaspora Nyarwanda ya Amerika, yahawe Ijambo, ashimira abo bakoranye, anibutsa abari bahari ibyo bagezeho kuri manda ye. Yasabye komite nshya gukomereza aho bagejeje abifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya y’ubwitange batangiye.
Madamu Edna Mbangukira, umunyamabanga mukuru w’akanama Njyanama, akaba atuye mu karere ka Grand Rapids ho muri Michigan, yahawe ijambo, ageze ku bari ari mu gitaramo, ubutumwa bw’abo yari ahagarariye, kandi aboneraho no kwerekena ku muragaragaro abagize Komite nshya.
Dr Emmanuel Rudatsikira mu nyigisho ye yatanze, yagarutse ku rukundo rw’Imana, ubushobozi ndetse n’imigisha yayo itarahwemye kugaragara ku bagize uyu muryango. Yashoje inyigisho ye, ashishikariza abari aho gukomeza kwegera Imana, kugirango ukomeze gushyira hamwe, mu nzira yawo yo kwiyubaka no gutera imbere.
Mu bandi bagize impanuro batanga harimo Nxumalo Louis Ruhaya uyobora Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Midwest, wabasabye ko bakwiye kugira umuco w’ubutwari, gukunda igihugu ndetse no gushyira hamwe.
Ruhaya yavuze ko asanga iyi Diaspora isigaye ifatwa nk’icyitegererezo muri za Diaspora zindi, bitewe n’intego yihaye yo gutahiriza umugozi umwe, mu bikorwa binyuranye bishyigikira gahunda z’ igihugu.
Ruhaya yashimiye cyane urubyiruko rwitabiriye uyu munsi anarwibutsa gukomeza gukorana umurava no kugera ikirenge mu cyabarubanjirije kugirango umuryango wabo ukomeze intego yawo y’ubumwe.
Ruhaya yanaboneyeho akanya ko kwakira Madamu Alice Kabagire Cyusa, uherutse gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN).
Ibirori byashojwe n’inkera nyarwanda, aho mu busabane bwinshi abari aho basusutse bacinya akadiho mu gitaramo n’imbyino nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO