Urwibutso rwa Kibirira, rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside, isanga ibihumbi 25, harimo n’abihayimana biciwe muri paruwasi ya Muhororo.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2017, cyabanjirijwe no kwibuka no guha icyubahiro, imibiri y’abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, ahubatse urwibutso ruriho amazina y’abishwe basaga 400, nyuma abakozi b’ibyo bigo n’abayobozi b’Akarere bakomereza ku rwibutso rwa Kibirira, aho basobanuriwe amateka y’aka karere ya mbere no mu gihe cya Jenoside.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagarutse ku buryo abakoze Jenoside batandukiriye, bakitandukanya na Bibiliya n’Imana bakica abo yaremye.
Yagarutse ku buryo abantu bagiye bakwirakwiza ingengabitekerezo zibiba urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, aho hagenwaga ibintu bitandukanya abatutsi n’abandi banyarwanda, avuga ko uko gukwirakwiza ibyo binyoma aribyo byaganishije kuri Jenoside.
Ibi bigo byatanze inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gusana urwibutso.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfroid yashimye iyi nkunga agira ati “Ntitwabiteganyaga ariko muraturemeye, ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’umutima mwiza. Bitweretse ko muturi hafi.”
Akarere ka Ngororero gafite inzibitso za Jenoside zisaga zirindwi, harimo urwa Kibirira, Kesho, Nyange, Ngororero n’izindi zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 52.
Uretse iyi nkunga yatanzwe, ibi bigo byanagize uruhare mu gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside muri aka karere kubona amacumbi, kuboroza n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO