Imyaka 19 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Muri gahunda isanzwe y’igihugu n’ibigo yo kwibuka, ku nshuro ya 19, Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’abakozi barwo bagezweho n’ingaruka na Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura, ku mugoroba wo ku wa 10 Gicurasi 2013. Uyu mugoroba waranzwe ahanini n’ibiganiro byiganjemo ubuhamya bwa bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bw’ibyo bahuye na byo, ndetse n’abapfakazi bibumbiye mu ishyirahamwe AVEGA.
Mukangira Donathila na Mukakayiro Annonciata bombi bari batuye mu Mujyi wa Kigali, mu buhamya bwabo bagarutse ku bihe bibi banyuzemo mu gihe cya jenoside, byaranahitanye abagabo babo, nyamara kuri ubu bakaba bageze ku rwego rwo kwigira.
Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysia, yatangaje ko abantu bose bakwiriye guhuza imbaraga zo kubiba imbuto nziza, isimbura imbuto mbi yabibwe igihe kirekire. Ati “Gahunda yo kwibuka ni imwe mu zidufasha kurandura imbuto y’amacakubiri, yabibwe igihe kirekire, iramera, irabagarirwa, iratoha kugeza igihe yaviriyemo jenoside. Imbaraga zose zakoreshejwe habibwa imbuto mbi, tugomba kuzikoresha tuyisimbuza inziza.”
Yavuze ko mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza kurwanya akarengane, kuko iyo kabaye indengakamere kabyara jenoside.
Komiseri muri Komisiyo yo kurwanya jenoside, Dr Rusanganwa François Xavier yashimye iki gikorwa kuko mu maza ya mbere ibigo bimwe byavutse nyuma ya jenoside byumvaga ko kwibuka bitabareba, ubu bikaba bigenda bihinduka, bigaragaza ubufatanye ngo u Rwanda rubeho nta jenoside.
Dr Rusanganwa yavuze ko abakiri bato bagomba kwigishwa amateka, kugira ngo bamenye jenoside icyo ari cyo, uko yagenze n’ingaruka zayo bityo u Rwanda rukomeze gutera imbere.Yagize ati “Amateka yigishijwe nabi aragorekwa abyara jenoside, tugomba kuyigisha neza.”
Nyuma y’igikorwa cy’umugoroba wo kwibuka, Urwego rw’Umuvunyi rwiteguye gukora ikindi gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha umwe mu bacitse ku icumu gusana inzu acumbitsemo.



















TANGA IGITEKEREZO