Uyu mugabo yafashwe hashingingiwe ku itegeko rigena ububasha n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11 iruha ububasha bwo kugenza icyaha.
Ubusanzwe, icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, cyangwa ntihakorwe icyagombaga gukorwa, gihanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iki cyaha nikiramuka kimuhamye, azahanishwa gufungwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye cyangwa yatse.
Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza Abaturarwanda kurwanya ruswa kandi bagatanga amakuru y’aho bayikeka ku gihe, kugira ngo ikumirwe, kuko ari kimwe mu bidindiza ubukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!