Ni ibyavuye mu Bushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda, bwamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe uburyo bwo gutoranya impagararizi, aho muri buri ntara hatoranyijwe uturere tubiri, ak’icyaro n’akandi k’umujyi, mu gihe mu Mujyi wa kigali bwakorewe mu turere twose.
Mu babajijwe, abagore ni 44,4%, mu gihe abagabo ari 55,6%, abari munsi y’imyaka 35 ni 42,4%, abari hagati ya 35 na 39 ni 19,7%, abari hagati ya 40 na 44 ni 14,6%, mu gihe abari hejuru ya 45 ari 23,2%.
Muri rusange, mu baturage bakoreweho ubushakashatsi, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%, bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023, mu gihe abagera kuri 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma abantu batangwa ruswa, zirimo gushaka kwihutisha ibintu, hari abandi bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwo kugira ngo babone serivisi, abandi bavuze ko ari ukwirinda kwiteranya n’ubuyobozi, mu gihe hari abandi bavuze ko batanze ruswa kugira ngo babone serivisi batari bemerewe, hari n’abatarashakaga kwishyura igiciro cyose cya serivisi.
RBI 2024 yagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.
N’ubwo bimeze bityo hari inzego zagaragayemo kugabanuka kwa ruswa nko mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, aho ruswa yavuye ku kigero cya 13,80% mu 2023 igera kuri 4,20%, mu Rwego rw’Abikorera yavuye kuri 15,60% mu 2023 ijya kuri 13%.
Ingamba zirimo kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi nyinshi no guhana abagaragaweho n’ibikorwa bifite aho bihuriye na ruswa, byagaragajwe nka zimwe mu bituma ikigero cya ruswa kigenda kigabanyuka uko umwaka utashye.
Ku rundi ruhande hari inzego zagaragayemo izamuka ry’ikigero cya ruswa igaragaramo zirimo REG aho ruswa yavuye kuri 5,80% mu 2023 ikagera kuri 7,80% mu 2024, muri WASAC yavuye kuri 5,20% mu 2023 igera kuri 7,20% mu 2024 no mu bacamanza ruswa yavuye kuri 5,02% mu 2023 igera kuri 6% muri uyu mwaka.
Mu nzego zagaragayemo gusaba ruswa, izagaragayemo kwakira ruswa ku kigero cyo hejuru ni REG ku kigero cya 6,60%, WASAC ku kigero cya 5,90%, Urwego rw’Abikorera kuri 4,10% no mu bacamanza ku kigero cya 3.50%.
Abacamanza ni bo bakiriye amafaranga menshi, aho mu bakoreweho ubushakashatsi abavuze ko bahaye ruswa abacamanza batanze agera kuri 1.900.000 Frw, arimo 600.000 Frw yishyuwe mu rwego rwo kwihutisha imanza, 500.000 Frw yishyuwe ngo batsinde imanza n’agera ku 800.000 Frw ajyanye no kurangiza imanza.
Muri rusange amafaranga ya ruswa yatanzwe mu 2024 agera kuri 17.041.203 Frw, aho 56% yayo ari ayahawe inzego z’ibanze, cyane mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka.
Francis Nkwaya uyobora komite ishinzwe kurwanya ruswa muri REG, yavuze ko hari ingamba zashyizweho kugira ngo bakumire ruswa muri rusange, ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi zo kudatanga amakuru ku bahuye na ruswa.
Ati “Kwigisha abaturage bikwiye kongerwamo ingufu, kubasobanurira uburenganzira bwabo, tukababwira ibyo bemerewe.”
Yongeyeho ko hakwiye kuvugururwa imitangire ya serivisi kugira ngo abaturage bashaka serivisi babashe kuzibona neza kandi ku gihe, bareke gusiragizwa kuko ari byo biba intandaro ya ruswa, bigaha n’icyuho abamamyi bajya biyitirira ko ari abakozi ba REG bakambura abaturage amafaranga.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko bishimira intambwe iterwa na Leta y’u Rwanda mu gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, bigaragazwa na RBI 2024 ndetse n’ubundi bushakashatsi mpuzamahanga, ariko avuga ko hari ahagikwiye kongerwa imbaraga.
Ati “Nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje hari serivisi zikigaragaramo ruswa kandi zifitiye umumaro abaturage, nka serivisi zijyanye n’ubwubatsi n’ibyangombwa byabyo.”
Yongeyeho ati “Abafatanyabikorwa bose bakwiye guhuriza hamwe imbaraga mu gushyiraho ingamba zihamye zihuriweho zo kurwanya ruswa kandi zitanga umusaruro.”
Ingabire kandi yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga mu nzego zose, kugira ngo imyumvire y’abaturage ihinduke mu buryo rusange, hagashyirwaho ingamba zo kwimakaza gukorera mu mucyo, cyane cyane gukorera mu itangwa ry’akazi.
Amafoto: Ingabire Nicole & Mukayiranga Esther
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!