Ikinyamakuru Akhbar Al Youm cyo muri Maroc kivuga ko umwe mu badipolomate b’icyo gihugu yacyeruriye ko “Maroc igiye gusubirana umwanya wayo” muri AU, umuryango yivanyemo mu 1984 ucyitwa OUA, nyuma y’uko wari umaze kwakira na Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na Maroc.
Umwami Hassan II niwe wafashe umwanzuro wo kwivana muri uwo muryango, none umuhungu we, Mohammed VI afashe umwanzuro wo gusubiza igihugu cye muri AU, nyuma y’ibikorwa bimaze igihe kirekire byashimangiwe n’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kamena, nk’Umukuru w’Igihugu uzakira abandi bazaturuka mu bihugu 54 bigize AU mu nama y’uyu mwaka.
Uwo mwanzuro utegerejwe kwemezwa ubwo abakuru b’ibihugu bya Afurika bazaba bakoraniye i Kigali kuwa 17 n’uwa 18 Nyakanga, wateguwe neza mu ngendo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Salahedine Mezouar, yagiye agirira mu bihugu bitandukanye, birimo Misiri, Libya, Sudani, Senegal, Tunisia Cameroon, Cote D’ivoire na Ethiopia.
Icyo kinyamakuru kivuga ko umwe mu badipolomate yakomeje agira ko “Uruzinduko rwa Minisitiri Mezouar muri Afurika rutegura uruzinduko rw’Umwami Mohammed VI mu Nama yaguye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe guverinoma ya Rabat yashimangiye icyo gikorwa yohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu bikorwa bijyanye n’iyo nama.”
Perezida Kagame wakiriye iyi nama ya AU, kuwa 20 na 21 Kamena yagiriye uruzinduko muri Maroc, ndetse umwami Mohammed VI amwambika umudali w’icyubahiro uruta indi yose mu gihugu, urwo ruzinduko rugafatwa nk’urwari rugamije kumvisha Maroc ko igomba kugaruka muri AU.
Mu myaka yashize, ibihugu bitandukanye bya Afurika byagiye bisaba Maroc kubyiyungaho muri AU, ndetse muri Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal, Mankeur Ndiaya, avuga ko AU itagera ku ntego zayo neza itiyunze na Maroc.
Nubwo Maroc itari muri AU, isanganywe umwanya wihariye muri uwo muryango ndetse ikungukira muri gahunda zawo zirimo n’ibikorwa bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB.
Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro n’umwami Mohammed VI (Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO