00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urusaku rukabije rw’indangururamajwi rubangamiye abakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 April 2021 saa 08:17
Yasuwe :

Abantu batandukanye bakorera rwagati mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe cyane n’urusaku rw’indangururamajwi z’abacuruzi zimaze kuba nyinshi kuko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gufatira ingamba abavuza indangururamajwi cyane bagacyahwa kuko bibangamira abakorera muri utwo duce.

Abaganiriye na IGIHE bakorera hafi y’ahaba hari izi ndangururamajwi, bavuga ko buri munsi bataha baribwa umutwe kubera urusaku rwazo ndetse ko hari n’ubwo zibangamira ababagana.

Mukakayibanda Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yagize ati “Njye umutwe wanjye warahagorewe ahubwo mudukorere ubuvugizi. Uzi ko njye buri munsi nywa ibinini bibiri by’umutwe kubera urusaku rw’izi ndangururamajwi? Iyo bigeze saa munani ndakinywa nanagera iwanjye nkongera kuko mva hano umutwe wenda gusaduka.”

Uwitwa Bizimungu Emmanuel yavuze ko atumva impamvu ubuyobozi budafatira ibihano abavuza indangururamajwi cyane.

Ati “ Ariko ko tuzi ko urusaku rubangamira abantu rutemewe yewe n’imisigiti n’abantu basengaga nijoro bagiye babibuzwa abandi bakabifungirwa, kuki umujyi wa Kigali wo udafatira ingamba abantu basakuriza abandi bakoresheje amaradiyo aba ari kuhasakuriza?”

Munyandamutsa Jean Paul,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati “Twari tutarakibonamo nk’ikibazo ariko mu gihe mukitubwiye tugiye kugikurikirana”.

Yavuze ko nta burenganzira bujya butangwa ngo abantu bavuze indangururamajwi aho bacururiza, bityo ko ababikora mu buryo bubangamira abandi bidakwiriye.

Abenshi mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali bifashisha indangururamajwi bagamije gukurura abakiliya ngo bamenye ibyo bacuruza. Biba akavuyo iyo bikozwe na benshi begeranye.

Indangururamajwi z'abacuruzi zibangamiye abakorera rwagati mu mujyi wa Kigali
Mu Mujyi wa Kigali rwagati usanga hari ahantu indangururamajwi zishyirwa hejuru y'amabati
Abacuruzi bakoresha indangururamajwi mu kurushaho gukurura abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .