Abakunzi b’imikino ku Isi by’umwihariko Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagarutse ku rwibutso Bill abasigiye.
Micheal Jordan yagize ati “Yaduciriye inzira, yabereye urugero buri mukinnyi w’umwirabura muri uyu mikino nanjye ndimo. Isi ibuze umunyabigwi. Nkomeje abasigaye, ruhukira mu mahoro Bill.”
Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yagize ati “Billy ari azi icyo bisaba gutsinda no kuyobora. Mu kibuga yari umutsinzi mu mateka ya Basketball, hanze y’ikibuga yaharaniye uburenganzira bw’Abirabura, ari mu cyiciro kimwe na Dr. King [Martin Luther] na Muhammad Ali”.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, we yagize ati “Bill ni umwe mu bakinnyi beza twagize mu mateka. Umutsinzi w’ibihe byose, umugabo mwiza, umunyamerika utangaje waduhaye byose.”
Imyaka irenga 15 mu mukino wa Basketball, Russell afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho.
William Felton Russell yavutse tariki 12 Gashyantare 1934 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urugendo rwe muri Basketball yarutangiriye muri Kaminuza ya San Francisco.
Yahesheje ibikombe bibiri bya shampiyona ikipe ye muri kaminuza, inaca agahigo k’imikino 55 idatsindwa.
Yakomereje muri Boston Celtics yamazemo imyaka 13, ayihesha ibikombe 12 bya NBA. Bibiri bya nyuma yabitwaye ari umukinnyi ndetse n’umutoza, ibintu byatumye aba umutoza wa mbere w’umwirabura utoje muri NBA.
Yanahesheje Amerika umudali wa zahabu mu mikino Olempike yo mu 1956.
Mbere ya Micheal Jordan mu myaka ya za 90, Russel yafatwaga nk’umukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA.
Bill yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP) inshuro eshanu, aza mu bakinnyi beza b’umwaka (All-Star) inshuro 12.
Yasoje gukina akoze ‘Rebound’ 21.260, impuzandengo ya 22,5 ku mukino. Afite agahigo ko gukora ‘Rebound’ 51 mu mukino. Ikindi ni uko yabarirwaga amanota 15 n’imipira ine yavuyemo amanota kuri buri mukino.
Muri 2011, Perezida Barack Obama yahaye Bill umudali amushimira uruhare rwe mu iterambere rya Basketball.
Muri 2017, yahawe igikombe cy’uko yamaze igihe kinini atanga umusanzu muri NBA.
Urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru n’umugore we Jeaninne.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!