Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris uje ushimangira icyemezo cy’abacamanza cyo mu Ukuboza 2018, cyavugaga ko nyuma y’iperereza bakoze basanze Bucyibarura agomba kuburanishwa ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri Gikongoro yari abereye Perefe.
Icyo gihe umwavoka wa Bucyibaruta, Ghislain Mabonga Monga, yabwiye AFP ko icyo cyemezo bahise bakijuririra, ariko Urukiko rwUbujurire ku wa Kane rwatangaje umwanzuro ushimangira ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera akaburanishwa.
Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.
Mu 1997 yahise ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu, u Bufaransa bukaba bwarakomeje gushyirwa mu majwi mu kuba indiri y’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, aho bidegembya ntacyo bikanga ndetse benshi muri bo bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera cyangwa abandi imanza zabo zigatinzwa bya hato na hato.
Mu 2000 nibwo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batanze ubusabe bw’uko Bucyibaruta yaburanishwa ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kugeza ubu yari ataraburanishwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!