00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Kimenyi na bagenzi be bafungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 22 June 2017 saa 05:25
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena, rwategetse ko Kimenyi Vedaste na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo konona no kunyereza umutungo wa leta mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha.

Impamvu urukiko rushingiraho ruvuga ko kuba Kimenyi hari abamushinja bavuga ko yabahaye amabwiriza yo gutanga ibikoresho bya REG ngo bijye kubakishwa ku muyoboro w’amashanyarazi wakorwaga na Sosiyete ya BELECOM [yari ifitanye amasezerano na EGEBAD nayo yari yarahawe iryo soko na REG] kandi yaragombaga gukoresha ibyayo bwite bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Urukiko kandi rwavuze ko rushingiye Ku kuba Rudasingwa Asoumani wari ushinzwe kubakisha uwo muyoboro yaravuze ko Kimenyi na Benihirwe Arsene wari ushinzwe gukurikirana imiyoboro ya REG mu Ntara y’Amajyepfo barasuye aho wubakwaga bakabona hari gukoreshwaho ibikoresho bifite ibirango bya REG ntibagire icyo bakora bisobanura ko bari bazi iby’uwo mugambi, bikaba impamvu ikomeye ituma bakekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo.

Mu bandi bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo barimo Niyotwizera Emmanuel wari ushinzwe gukurikirana imiyoboro y’amashanyarazi muri Kamonyi, wiyemerera ko yasohoye ibikoresho akabiha Assoumani wa BELECOM, atamweretse ko ari ibya REG bigize impamvu ituma nawe akurikiranwaho icyaha cyo konona no kunyereza umutungo wa leta.

Urukiko rwasanze kuba Niyotwizera avuga ko yahawe amabwiriza na Kimenyi yo gutanga ibyo bikoresho bitamuhanaguraho icyaha kuko yari azi neza ko bigenewe indi miyoboro ya REG yari muri ako gace ariko akanga akabitanga bikajya gukoreshwa aho bitagenewe.

Umucamanza yavuze ko kuba Kimenyi yarasinye kugira ngo ibikoresho bisohoke mu bubiko bwa REG bikajya gukoreshwa na byo bigize impamvu ituma akomeza gukurikiranwa afunze.

Kuri Kapiteni Bonaventure uyobora BELECOM, urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha ku buryo afungwa by’agateganyo kuko kuba yaramenye ko uwo muyoboro uri gukoreshwaho ibikoresho bya REG agaceceka ntanagaragaze ko amasezerano bari bafitanye yagenaga kwigurira ibikoresho yaba yarahinduwe akemererwa kubikoresha, bivuze ko yari yarumvikanye na Kimenyi ko bikoreshwa.

Rwavuze kandi ko kuba Kapiteni avuga ko igihe ibyo bikoresho byakoreshwaga yari mu mahanga, bitamuhanaguraho icyaha bitewe nuko aho agarukiye atamenyesheje REG ko ari gukoresha ibikoresho byayo cyangwa ngo abwire EGEBAD bari bafitanye amasezerano uko bimeze.

Urukiko rwavuze ko kuba ibikoresho byarakomeje gukoreshwa n’aho agarukiye mu gihugu ntagire icyo akora nabyo bigaragaza impamvu ituma akekwa.

Rwasanze abaregwa bose bafite impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho iki cyaha kandi bafunzwe ngo batabangamira iperereza. Rusanga kuba itegeko rivuga ko umuntu afungwa byagateganyo iyo icyaha akurikiranyweho gihanishwa igufungo nibura cy’imyaka ibiri kandi icy’aba baregwa nacyo kirengeje iyo myaka, byaba impamvu ituma bafungwa byagateganyo iminsi 30.

Rwategetse ko abaregwa bose bakurikiranwaho icyaha cyo konona no kunyereza umutungo wa leta bafunzwe. Gusa urukiko rwasomye uyu mwanzuro abaregwa bose kimwe n’ubushinjacyaha nta n’umwe ugaragara mu rukiko kuko batari bitabye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .