00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa ntibagifunzwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 September 2018 saa 03:37
Yasuwe :

Abayobozi babiri ba FERWAFA barimo Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa, barekuwe ku wa Mbere n’Ubushinjacyaha, bemererwa kuburana bari hanze.

Aba bayobozi bari batawe muri yombi ku wa 13 Nzeri 2018, bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi ku mukino wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemereye IGIHE ko aba bayobozi barekuwe n’Ubushinjacyaha kuko basanze atari ngombwa ko baburana bafunzwe.

Yakomeje agira ati “Twasanze kubakurikirana bafunzwe atari ngombwa, nyuma yo gukora iperereza tugasanga ko kuba bakuriranwa bari hanze... twabaye tubafunguye by’agateganyo."

Aba bayobozi bakekwaho guha ruswa umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, watangaje ko bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.

U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, rutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.

Inkuru bifitanye isano: Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ferwafa yisobanuye ku kibazo cy’umusifuzi uyishinja ruswa

Abayobozi ba Ferwafa barezwe bashinjwa gutanga ruswa ku basifuzi

Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu, akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa ku basifuzi
Ruhamiriza Eric, ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa nawe akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages