00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwagaragaje ko hari Abapolisi barekuwe n’urukiko ariko bagakomeza gufungwa

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 22 December 2021 saa 03:02
Yasuwe :

Abapolisi batatu bari bafashwe bashinjwa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwaka ruswa kugira ngo batange impushya zo gutwara ibinyabiziga (permis), bashinje Polisi y’Igihugu kubahohotera, kuko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko bafungurwa bakaburana bari hanze, ariko Polisi y’Igihugu igahita yongera kubafata ikabafunga.

Kuri iyi nshuro abapolisi barimo kujurira, aho abapolisi bane bajuriye mu gihe ubushinjacyaha na bwo bwajuririye abapolisi batatu bafunguwe. Urubanza rw’ijurira rukaba rwabereye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Aba bapolisi bari mu itsinda ry’abantu 12 barimo abapolisi barindwi bari batawe muri yombi bashinjwa gutanga permis binyuze mu kwakira ruswa ndetse hari n’abasivili batanu bari bafunganywe na bo, bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, IP Kararo Thomas Munyarukundo, bakekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bakaba bakurikiranwa badafunze.

Icyakora nyuma yo kurekurwa, aba bapolisi ngo basanze imodoka y’urwego rwa Polisi rushinzwe imyitwarire (PDU) hanze ya kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho bari bafungiye, bahita bajyanwa gufungirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi kuri ku Kacyiru.

Ubwo bari bongeye kwitaba Urukiko, CIP Irivuzumuremyi Jonas yavuze ko icyemezo cy’Urukiko kitubahirijwe, ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’Ishami rishinzwe Imyitwarire muri Polisi ryitwa PDU iturindiriye, bagahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.”

Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas na we wari warekuwe, yahise abwira Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we.

Ati “Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa, nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi tutanemerewe kumugeraho yaba njye cyangwa umuryango we.”

IP Munyarukundo uri mu barekuwe yavuze ko ‘atumva impamvu iryo batari bakurikiranywe na PDU na mbere hose, niba Polisi yaratekerezaga ko ibyo bakekwaho ari amakosa y’imyitwarire.’

Urukiko rwari rwategetse ko aba bapolisi barekurwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2020.
Urukiko rwari rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bakekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, zikaba zinatuma bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Rwari rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu, bakekwaho ubufatanyacyaha mucyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, zikaba zinatuma bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois, bakurikiranwaho ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, bakaba bakurikiranwa badafunze.

Icyo gihe rwategetse ko IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin, Sgt Twagirishema Augustin, Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu, bafungwa by’agateganyo muri gereza, mugihe cy’iminsi mirongo itatu(30Jrs) mugihe bagitegereje ko iperereza rirangira,ngo dosiye yabo iregerwe urukiko bazayiburane mu mizi.

Ku rundi ruhande, rwari rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, IP Kararo Thomas Munyarukundo, Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois, bahita barekurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa, kugira ngo bakurikiranwe badafunze mu gihe bagitegereje ko ubushinjacyaha bufata umwanzuro kuri dosiye bakurikiranywemo.

Nyuma yo kumva izi nzitizi, umucamanza yasubitse iburanisha, avuga ko rizasubukurwa ku itariki ya 7 Mutarama 2022 saa mbiri za mu gitondo.

Abapolisi batatu n'abanyamategeko bavuze ko bahohotewe na Polisi nyuma yo kurekurwa
Imodoka ya PDU yari yazanywe ku rukiko
Aba bapolisi bitabye Urukiko, imiryango yabo yari yitabiriye urubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages