Ababuranira leta muri uru rubanza icyo gihe bavugaga ko iki kirego kidakwiye kwakirwa, bagasaba ko hasuzumwa niba urukiko rw’ikirenga rufite ububasha cyangwa se ntabwo mu kuburanisha iki kirego.
Dr Frank Habineza ukuriye ishyaka rya Green Party n’umwunganizi w’ishyaka rye mu mategeko, Mukamusoni Antoinette, bo bavugaga ko nta rundi rukiko ruhari rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kandi ko ibirego byose birebana naryo nta rundi rukiko rubiburanisha mu Rwanda.
Urukiko rw’ikirenga tariki ya 09 Nzeli 2015, rwanzuye ko kuba nta rundi rukiko mu gihugu rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’Itegeko Nshinga, inzitizi zatanzwe n’abahagarariye Leta nta shingiro zifite bityo rwemeza ko ruzaburanisha iki kirego.
Iki kirego cyatanzwe na Green Party isaba ko ingingo ya 101 itazavugururwa kigiye kuburanishwa mu gihe harangije kwemezwa komisiyo y’abantu barindwi, bazunganira Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, ubu bakaba baranatangiye imirimo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO